Musanze : Mu rukiko….ukekwaho kwiba mudasobwa zatanzwe na leta avuga ko yibeshyweho

Mu rukerera tariki 26 Ukwakira 2018, mudasobwa 10 zoroshye kwimurwa (laptops) zatanzwe muri gahunda ya mudasobwa zatanzwe muri gahunda ya mudasobwa ku mwana (one laptop per child) mu Rwunge rw’amashuri rwa Kampanga mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, zibwe n’abantu bataramenyekana.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze hakomeje kubera urubanza rw’abakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura. Hagati aho ubuyobozi burashidikanya ku iboneka ryazo.

Abakurikiranywe mu butabera ni batatu barimo umusore uhaturiye tudatangaza amazina ye kubera ko agifatwa nk’umwere. Uyu musore twahaye izina rya Munyemana avuga ko yabonye uwo akekaho kwiba izo mudasobwa asimbuka mu idirishya.

Iburanisha ryakomeje kuwa Gatatu tariki 13 Werurwe 2019.

Hari mu rukerera, izo mashini nibwo zibwe. Munyemana we ngo yari mu kibuga cyegereye icyumba cyibwemo izo mudasobwa ari gukora siporo nk’uko asanzwe ayikora. Aho yahageze saa Cyenda n’igice zo mu rukerera. Ngo yakundaga kugera muri icyo kibuga saa cyenda z’urukerera agatangira gukora siporo yasozoaga saa kumi n’imwe.

Uyu Munyemana ni we ukekwaho kwiba izi mudasobwa. Akomeza kubihakana ndetse n’umwunganizi we mu by’amategeko agasaba ko atazibarwaho.

Hagati aho abandi bazamu babiri bari baraye izamu bavuga ko batazi iby’uruhushya uyu Munyemana avuga ko yahawe nabo rwo kujya gukorera siporo muri icyo kigo. Umwunganizi we Me Twagirayezu avuga ko niba batqbizi atari abqzamu muri icyo kigo.

Abakurikiranywe ni batatu, ni ukuvuga Munyemana n’abo bazamu babiri. Gusa ngo hari mugenzi wabo bari bahaye uruhushya uwo munsi. Uwo ntabwo ari gukurikiranwa mu rukiko.

Urujijo ku buyobozi

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’iri shuri bukeka ko hari ubufatanye buri hagati ya Munyemana n’aba bazamu.mu iyibwa ry’izi mudasobwa. Bimwe mu byo bashingiraho ni uko igiti bakoresheje mu kwica grillage (soma giriyaje) zari mu idirishya ryanyujijwemo izo mudasobwa, cyari aho abo bazamu bavuga ko bari bugamye.

Ikindi ni uko aho umujura yanyuze ari muri metero nk’ebyiri n’ikibuga Munyemana avuga ko yakoreragamo siporo. Ikindi bibaza ni uburyo umuntu agera mu kigo mu ma saa Cyenda z’urukerera avuga ko agiye gukora siporo, dore ko ngo ubuyobozi butari bubizi. Munyemana avuga ko yari amaze imyaka ibiri ahakorera siporo nk’umuntu wahize mu mashuri qbanza n’umwaka umwe mu yisumbuye.

Ikindi bibaza ni uburyo aba bazamu bahaye uruhushya mugenzi wabo bitazwi.

Aho uyu mujura yarengeye ni naho abo bazamu baturutse ahantu hari agashyamba iruhande rw’ubwiherero.

Munyemana avuga ko yatabaje abo bazamu ndetse akanakurikira umujura akamucika.

Uwunganira Munyemana avuga ko umukiliya we yakoze akazi gakomeye ko gutesha abo bajura, kuko ngo ubuyobozi bwagiye mu cyumba cyarimo izo mudasobwa bagasanga izindi zari zapakiwe mu gikapu, bivuga ko bari bagiye kuziba.

Umwunganira mu mategeko asaba ko gufungwa imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni Munyemana yasabiwe byakurwaho akagirwa umwere kuko asanga nta ruhare yagize muri ubwo bujura, kugeza n’ubwo ngo uwo munsi yatashye nta kibazo afite nyuma ya siporo ndetse akaba yarafashwe nyuma y’iminsi 4 ibyo bibaye.

Muri

Uru rubanza ruzasomwa tariki 24 Werurwe 2019.

Ntakirutimana Deus