Abarangije muri Hope Vocational Tranning Center basabwe kwihangira imirimo

abarangije ku ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro Hope Vocational Tranning Center baributswako mu Rwanda hari amahirwe atandukanye baheraho bihangira akazi, ntibishinge abagenda bavuga ko kabuze.
Babyibukijwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi wabereye muri iki kigo giherereyei Kabuga. Abarangije bigaga imyuga itandukanye irimo guteka kubaza no gusuka.
Umuyobozi w’iri shuri George Wiliam avuga ko hamaze kurangiza abanyeshuri 274 kuva iri shuri ryatangira mu 2008. Yishimira ko hari abahrangije bihangira akazi, abndi bakakabona mu nzego z’abikorera.
Avuga ko hari abitwaza imvugo ziri hanze aha, zivuga ko akazi kabuze, avuga ko ababyitwaza ari uko batabyaza umusaruro ubumenyi baba barahawe, akaba asaba urubyiruko rwarangije kwihangira imirimo.
Uwagize igitekerezo cyo gutangiza ikigo, Emmanuel Sitaki avugako icyiciro cyarangije ari icya 4 abanyeshuri bamaze kurangizabangana na 65%, mu rwego rwo guharanira iterambere ry’igihugu avugako afite intego yo kwagura no gufasha urubyiruko rudafite ubushobozi bwo kwiyishyurira amafranga y’ishuri.

Yemeza ko abona iki kigo kigenda kigana mu cyerekezo cyacyo, kuko cyashinzwe mu rwego rwo gukumira ubuzererezi anakangurira urubyiruko kudasuzugura umurimo akaba yarataze ubutumwa bwo guhanga umurimo ari imbaraga z’igihugu.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Masaka bwibukije abanyeshuri n’ababyeyi kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira inda zindaro kuberako zihangayikisha igihugu zigatuma abantu batagera ku cyerekezo cyabo.
Abarangije bavuga ko bagiye kwihangira imirimo mu rwego rwo guteza imbere igihugu no guca umuco wo gasabiriza, bakabyaza umusaruro ubumenye bahawe.
Uzabakiriho Charles