Abigaga i Gitwe byanzuwe ko bagabagabanywa UR, CUR,INES na Kibogora

Ibyo bamwe babonaga nk’inzozi byabaye ukuri, i Gitwe amashami y’ubuganga na laboratwari yafunzwe, abayigagamo 580 bagomba kwigabagabanywa n’izindi kaminuza zigisha ibyo bigaga.

Mu nama abanyeshuri, ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe bakoranye n’inama y’igihugu y’amashuri makuru (HEC) kuri iki cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019,  ni wo mwanzuro babagezagaho, dore ko ubushize wagejejwe ku buyobozi bw’ishuri ntugezwe ku banyeshuri.

Abanyeshuri bigaga ubuganga (Medecine and Surgery) bazajya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Abiga Laboratwari (Medical Laboratory Technology) bazajya kwiga muri kaminuza zirimo Ines Ruhengeri, Kibogora Polytechnic , Catholic University of Rwanda(CUR).

Igishya kuri aba banyeshuri ni uki bakwihanganira gutungurwa n’uko hati abashobora kwisanga mu myaka yo hasi.

Ibi nibyo Umuyobozi wa HEC, Dr Muvunyi Emmanuel yabwiye aba banyeshuri.

Avuga ko hari abashobora kujya mu mwaka wo hasi bitewe no kuba ibyo mu wa gatatu basaba utabyujuje.

Hari abanyeshuri 43 bavuze ko bafite ibibazo kuko batize ibijyanye na sisansi zikwiye zatuma biga amasomo y’ubuganga.

Abanyeshuri basabye ko bafashwa bagasubizwa amafaranga bishyuye aho bigaga, HEC ibizeza ko bizasuzumwa.

Abanyeshuri bazahabwa impapuro zerekana amanota bagize hanyuma zibafashe mu kwiyandikisha ku bigo basaba kwimukiraho.

Kaminuza ya Gitwe yasabwe ko bitarenze tariki 15 izaba yamaze gukemura ibyo isabwa byose.

Kwimura aba banyeshuri ni icyemezo cyafashwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene tariki 29 Mutarama 2019, ‘nyuma yo gusanga iri shuri ritujuje ibisabwa’.

Iyi nama yanzuye ko abanyeshuri bigaga mu Ishami ry’Ubuganga bakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) kuko ariho hatangirwa aya amasomo gusa; abakurikirana ibijyanye na Laboratwari bemerewe gukomereza muri UR, INES Ruhengeri, Kibogora Polytechnic na Catholic University of Rwanda.

Umuyobozi wa HEC, Dr Muvunyi Emmanuel, yatangaje ko bamaze kuganira n’ayo mashuri kandi yemeye kwakira abanyeshuri ariko abibutsa ko hari ibyo agenderaho.

Yagize ati “Ushobora kujya mu mwaka wo hasi bitewe no kuba ibyo mu wa Gatatu basaba utabyujuje.’’

Ifungwa ry’amashami abiri muri ISPG rishingiye ku cyemezo cya Minisiteri y’Uburezi cyo ku wa 29 Mutarama 2019, cyakurikiye imurikwa rya raporo y’ubugenzuzi mu nama yahuje ubuyobozi bwa Mineduc n’inzego bireba.

Iri shuri ryari rifite amashami 5 hasigaye 3. Mu ishami ry’ubuganga harimo hafi abanyeshuri 400, ku bijyanye n’igihombo rigize ni hafi miliyoni 800 ku kwezi yiyongera ku yandi asaga miliyari n’igice iri shuri ryatakaga nk’igihombo nyuma yo kuzana abarimu batabonye amashuri bigishamo, ishuri rigategekwa kubahemba.

Mu kuganiro giherutse gutambuka kuri radio imwe, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko mu bitaro aho yagiye aca bamubwiye ko abanyeshuri bize i Gitwe nta kibazo bafite.

Minisiteri yo ivuga ko yimuye aba banyeshuri mu rwego rwo kurengera ireme ry’uburezi.

N.D