Huye: Mu ishuri bashyize amazi y’ubugari ku ziko bagamije kubeshya ko bagaburira abanyeshuri baratahurwa

Ishuri ryisumbuye ryo mu Murenge wa Simbi (GS Simbi) ritegekewe kugaburira abanyeshuri , riherutse gushaka gukinga ibikarito mu maso abayobozi ba Minisiteri y’uburezi bari mu igenzura.

Abagenzuzi basanze ubuyobozi bw’iri shuri butaratangira kugaburira abanyeshuri kuva amasomo yatangira muri uyu mwaka, Cyakora ngo kuko bari bazi ko bari busurwe batetse imboga, bashyira n’amazi ku ziko nk’aho bategereje akawunga ko kuza guteka kandi nta gahari.

Ibi byagaragajwe mu byabonetse mu igenzura ry’imyigishirize mu mashuri ririmo gukorwa na Minisiteri y’uburezi (MINEDUC).

Umuyobozi w’iri shuri yabajijwe impamvu, avuga ko uwagombaga kubazanira ibiryo yari yaratinze.

Uyu muyobozi yagawe kubeshya no kutagaragaza ikibazo afite kugira ngo afashwe kugikemura, maze Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Huye kugira icyo bukora hakurikijwe imyitwarire y’uyu muyobozi.

JPEG - 83.7 kb
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi

Iri genzura ryagaragajwe ibyavuyemo tariki ya 31 Mutarama, ryerekana ko hari abarimu baba bazi igihe bazagenzurirwa, byagiye bituma abadafite ibidanago ari byo nyamunsi cyangwa se ‘journalde classe /class diary’, na gahunda z’imyigishirize (répartition des matières/ scheme of work), babitira ku bigo baturanye nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Ibi byatumye hari abagiye bafata ibyo batiye ahandi, bagahinduriramo amazina yabo, rimwe na rimwe binahabanye cyane n’ibyo bo bigisha.

Hari n’ikigo basanze umuyobozi yarasinyiye umwarimu ko gahunda y’imyigishirize ye imeze neza, atabanje kwitegereza ngo ayirebe neza, nyamara na yo yari intirano.

Minisitiri Munyakazi yagize ati “Niba mwarimu atira ibidanago, no kwigisha ntiyigisha, kandi n’abana ntacyo babona.”

Ibi byabaye mu gihe nyamara mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira, Minisitiri Munyakazi yari yagiranye inama n’abayobozi b’ibigo, bakemeranywa ko bagiye gukorana n’abarimu ku buryo amashuri azatangira gahunda zo kwigishirizaho baramaze kuzirangiza.

Abayobozi b’ibigo bene aya makosa yagaragayemo basabye imbabazi ku bw’uburangare, banavuga ko bagiye kwisubiraho, maze Minisitiri Munyakazi ababwira ko ku wa mbere bazasubirayo kugenzura ko bikosoye koko.

Mu bindi iri genzura ryatangiye ku wa mbere tariki ya 28 Mutarama ryamaze kubona, harimo kuba hari abarimu batinya kuvuga icyongereza bakacyigisha mu Kinyarwanda, kuba hari aho usanga abana basiba cyane, no kuba ibikoresho by’umuziki ibigo byahawe hari ababibitse.

Ntakirutimana Deus