Bamwe mu bigaga mu mashami yafunzwe i Gitwe bagiye kwimurirwa muri Kaminuza y’u Rwanda

Leta y’u Rwanda ibicishije muri Minisiteri y’Uburezi iherutse gufata icyemezo cyo gufunga amashami y’ubuvuzi na Laboratwari muri Kaminuza ya Gitwe, igiye kwimurira abanyeshuri bayigaga ku bindi bigo.

Mu itangazo ryasohowe n’Inama y’igihugu y’amashuri makuru (HEC) ryashyizweho umukono n’umuyobozi wayo Dr Muvunyi Emmanuel, rivuga ko abigaga aya mashami bazagirana inama na HEC na Kaminuza ya Gitwe (ISPG) ndetse n’abo banyeshuri mu rwego rwo kubimurira ku zindi kaminuza zifite ayo mashami.

Iyi nama iteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 3 Gashyantare 2019, i saa tatu za mu gitondo.

Ibi bivuze ko abigaga ubuvuzi (Medecine and Surgery) basaga 200 bigaga mu wa 3,4 no mu wa 5, bazajyanwa kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, kuko ari ho honyine mu Rwanda hasigaye iri shami.

Itangazo

Abandi bashobora kugabagabanywa mu zindi kaminuza zigisha ibijyanye na Laboratwari.

Ikibazo gihari ariko ni icy’uko abize  mu mashuri yisumbuye amashami atarimo isomo ry’ibinyabuzima (biology), urugero nk’uwize Ubugenge, ubutabire n’imibare (Physics-Chemistry-Maths-PCM) bashobora kwimwa ishuri.

Bagaragaza izi mpungenge bahereye kuri bagenzi babo bigaga ishami ry’ubuforomo kuri iki kigo, ubwo barifungaga muri Mata 2017, leta yabimuriye ahandi, ariko abatarize rya shami ririmo ibinyabuzima sisiteme bakoreshaga biyandikisha ntibafate, bamwe babura aho biga kugeza iri shami ryongeye gufungurwa.

Amashami 2 y’iyi kaminuza yafunzwe nyuma yo gusuzuma ukuzuza ibisabwa iri shuri ryari ryasabwe ariko ngo bagasanga ritabyujuje nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene.

Ubuyobozi bukuru bw’iyi kaminuza bwavuze ko bubyujuje, butangaza ko buziyambaza urwego rukuriye minisiteri ngo barenganurwe.

Ntakirutimana Deus