I Gitwe: Batangiye Karuvariyo baherukaga mu myaka 3 ishize

I Gitwe, agace katejwe imbere n’ibikorwa by’ababyeyi b’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, hagaragara umucyo uterwa n’ubucuruzi buhakorerwa, urujya n’uruza rw’abantu rukururwa n’ibitaro byaho ndetse n’amashuri arimo Kaminuza ya Gitwe yahoze yitwa ISPG n’ibindi bikorwa.

Ishyamba si ryeru kuri bamwe bari muri aka gasanteri gaherereye mu Karere ka Ruhango, nyuma y’ibyatangajwe na Minisiteri y’Uburezi ko amashami abiri muri kaminuza ya Gitwe ahagaritswe kubera ko ‘atujuje ibisabwa’, bamwe bakananirwa kubyakira.

Ni ‘Karuvariyo” bamwe mu banyeshuri bavuga ko bahuye nayo guhera muri Mata 2017,  ubwo bafungirwaga amashami bigagamo, bagataha batize ndetse bigatuma batakaza igihe mu myigire yabo.

Umunyamakuru wa The Source Post yanyarukiyeyo nyuma y’uko iri shuri rifatiwe icyo cyemezo.

Akihagera yanyuze ku mugabo ubona wambaye neza, abwira umugore bari kumwe ko yibaza impamvu aya mashami yafunzwe, nyamara yariyumviye Minisitiri avuga ko muri kaminuza zo mu Rwanda ntayindi ifite ibikoresho bya Labo byinshi nk’ibya kaminuza y’i Gitwe.

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’uburezi Dr Mutimura Eugene atangaje icyemezo cyo gufunga amashami abiri y’iyi kaminuza yigisha iby’ubuvuzi( Medecine na Labo). Ni icyemezo yatangaje nk’umuyobozi ubifitiye ububasha.

Yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru aho bamwe mu banyamakuru babajije ibibazo ntibasubizwa.

Ikibazo bagarukagaho ariko nribasubizwe ni icyo byabangamira ku miyoborere, mu gihe umuyobozi w’ikirenga w’iri shuri Urayeneza Gerald washakaga kugira icyo yongera ku ijambo ritashimwe bivugwa ko ryavuzwe n’umuyobozi umwungirije muri iyi kaminuza, yaba ahawe ijambo.

Gitwe ubusanzwe irangwa no gususuruka, ubuzima bworoshye, urujya n’uruza rugana aka gasanteri kagizwe n’ibikorwa by’ubucuruzi bwatumye sosiyete ebyiri zitwara abagenzi zihashinga amatako.

Kuwa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019, ku gicamunsi umunyamakuru yinjiye mu nzu bafotoreramo amasomo y’abanyeshuri. Abiga ubuforomo bari gufotoza ariko bavuganko ibyabaye kuri bagenzi babo ari agahomamunwa.

Abiga mu ishami ry’ubuvuzi rusange(medecine) babuze ayo bacira n’ayo bamira. Ni nyuma yo kumva kuri radiyo no gusoma ibitangazamakuru byandikira kuri murandasi ko kaminuza yongeye gufungirwa amashami yari yafunzwe ubushize kandi ko bitameze nka mbere.

Umwe mu banyeshuri ati” Ni Karuvariyo twamazemo amezi 6 ubwo badufungiraga ubushize, Imana yonyine niyo mucamanza w’intabera uzatugoboka.” (Karuvariyo ni umusozi Yezu yatereye ababazwa ubwo yari agiye kubambwa, karuvariyo: ibigeragezo n’akababaro).

Umunyamakuru ati” Ntabwo wemera ibyemezo by’ubuyobozi bw’igihugu se?”

Ati ” Biragoye guhuza ijambo rya Minisitiri avuga ko imirimo yo kuzuza ibyasabwe ishuri yari igeze ku kigero kiri hejuru ya 80% nyuma ukumva ngo turafungiwe. Tuziga dute? Tugiye kongera guhura n’umwaka usa n’udupfira ubusa nka mbere, byo se bizaba byakunze?”

Abanyeshuri biga ubuganga bamwe muri bo barimo kwigira ikizamini bari bafite mu minsi iri imbere bavuga ko bahise bazinga ibyo bigiragamo, bamwe basa n’abahagaritse imitima.

Ku ruhande rw’abakoreraga aba banyeshuri nabo bibaza aho bazerekeza mu gihe bazaba bimuwe i Gitwe.

Ababyeyi babo ngo babuze icyo bakora, hakubitiyeho uwabajije ubushize ukwiye kuryozwa amakosa yavuze ko yakozwe n’urwego rwa leta rwafunguriye ishuri, nyuma rukarihagarika ngo ntiryujuje ibisabwa, akibaza impamvu ari abana babo biyuha akuya ngo babarihirire, babihomberamo.

Urujijo kuri aba banyeshuri ni ukumenya aho bazerekeza nyuma yuko minisitiri avuze ko bazashakirwa uburyo bwo kwiga.

Urayeneza avuga ko ibyo bavuga ko batujuje atari ukuri, akaba ariyo mpamvu bateganya kugeza ikibazo cyabo ku nzego zikuriye minisiteri y’uburezi.

Ikibazo cya Gitwe cyibajijweho na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakivuga ku buryo butandukanye, bamwe bati “Ni ibimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru”, abandi bati ” hari abafite ubushobozi bwo kurangiza iki kibazo mu gihe begerewe.”

Hari n’ababihuza n’ibyavuzwe ku bayobozi batandukanye bavuzweho gukorana n’abari abayobozi kuri iri shuri baje kwirukanwa.

‘Umuzi’w’ikibazo

Kaminuza ya Gitwe ni imwe mu zafungiwe amwe mu mashami na HEC muri Mata 2017 kubera kutuzuza ibisabwa.

Ishami ry’ubuganga ni rimwe mu yahagaritswe, nyuma ‘yo gusanga ritujuje ibisabwa nk’ibikoresho bidahagije, abarimu n’ibindi.

Muri Nzeri uwo mwaka, HEC yakomoreye iyo Kaminuza ariko mu ishami ry’ubuganga fitegekwa kumara imyaka ibiri fitakira abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere kugira ngo abo mu myaka yo hejuru babone ubwisanzure ku bikoresho bishya byari byaguzwe, babashe kwiga ibyo batize mu myaka ya mbere(catch up).

Ubwo yakomorerwaga, iyo Kaminuza yari yamaze no gushaka abarimu b’inzobere barimo abavuye muri Nigeria no muri Uganda bagera kuri 30. HEC yasabye iyo gukomeza kugumana abo barimu ikabafata neza kugira ngo ireme ry’uburezi rirusheho gutera imbere.

Yavuze ko buri gihe iyo HEC ibasuye ibasaba ibyo banoza bakabikora n’ubwo bwose ngo biba bitari no ku rutonde rw’ibyo basabwe mbere.

Tariki 29 Mutarama 2019 nibwo hafashwe icyemezo cyo gufunga ayo mashami. Abanyeshuri bari mu gihirahiro, nta cyo ikigo kirabagezaho kuko nta baruwa y’urwego rwafashe icyo cyemezo irabageraho.

Urujijo rusigaye muri iri shuri ni uko ubuyobozi bwaryo; umuyobozi w’ikirenga w’iyi kaminuza (Chancelor)  Bwana Urayeneza Gerald avuga ko imvugo yavuzwe k’umwungirije (vice Chancellor) ko ibipimo bikurikizwa mu Rwanda bitangana n’ibya Amerika, batabyemera.

Abanyeshuri ntibari kwiga, ubuyobozi buri mu rungabangabo, ababyeyi mu rundi, umuti w’ikibazo cya Gitwe uzaba uwuhe, ryari?

Ntakirutimana Deus