Kicukiro: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twose bahawe moto

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 41 tugize akarere ka Kicukiro bahawe moto zizabasha mu kunoza akazi kabo.

Ubwo bahabwaga izi moto kuwa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019, umuyobozi w’akarere Dr Nyirahabimana Jeanne yavuze ko zizabafasha mu gutanga serivisi nziza.

Ati “Ni umuhigo w’akarere n’abaturage, twasanze akagari kagizwe n’ifasi nini byaba byiza ukayobora ahawe moto imworohereza mu kazi ke, akagerera aho ashaka kujya ku gihe.”

Ubu haguzwe moto 31 ziza zisanga izindi zatanzwe mu mirenge ya Gatenga muri 2017/18 n’izatanzwe muri Masaka muri 2016/17.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bwerankori mu murenge wa Kigarama avuga ko akazi kagiye gukorwa neza kubera izi moto.

Ati ” Ni akagari kanini kenda kuruta n’umurenge wa Gikondo, murumva ko tuzifashisha izi moto mu gutanga serivisi nziza, umuturage uyuhawe akishima, kuko tuzaba twamugereyeho igihe, ahabaye ibibazo by’umutekano tugahita tuhagera.”

Mu rwego rwo kunoza imitangire y’izi moto, akagari kagenerwa amafaranga ibihunbi 60 yo kugura lisansi mu gihe vy’ukwezi. Gitifu udafite perimi, moto yagenewe akagari ayobora itwarwa(igendwaho) n’umukozi w’akagari uyifite.

Umuyobozi uvuye ku kazi cyangwa wimutse ntabwo ashobora kuyimukana kuko ari iy’urwego rw’akagari atari iy’umuyobozi ku giti cye. Moto zatanzwe ziri mu bwoko bwa Bajaj Boxer 150 n’izikorerwa mu Rwanda za RMC.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Kicukiro: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twose bahawe moto

  1. Ndabona mukomeje kwesa imihigo pe.
    Iki gikorwa cyo gutanga inyoroshyangendo ku rwego rw’akagari, ni bishyirwe mu mihigo y’uturere twose; bizafasha inzego z’ibanze kurushaho kugera kuri terrain mu buryo bworoshye kandi byihuse.

Comments are closed.