Intsinzi yo kwibohora yakomwe mu nkokora haba ah’abagabo

Tariki ya 4 Nyakanga 1994, ni umunsi u Rwanda rwabohowe. Uwashaka kureba u Rwanda icyo gihe ishusho yakwibuka ni amarira n’agahinda k’abana barwo ubwo jenoside yakorerwaga abatutsi yahagarikwaga, ibyo bihe ariko ntibyasiganye n’ibyishimo kubera ko igihugu cyari kibohowe, n’ubwo byumvikana ko bitari byuzuye.

Muri iyi Nyakanga tariki 19 nibwo hashyizweho guverinoma ya mbere nyuma ya jenoside, Minisitiri w’Intebe ari Twagiramungu Faustin, Perezida ari Pasteur Bizimungu.

Mu mpera z’ukuboza igihugu cyari mu maboko y’ingabo za FPR Inkotanyi (RPA), hari uwakeka ko cyari igihe cyo kurya amatunda yeze ku murimo wakozwe; ari wo w’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside.

Igihugu cyahungabanye…imbunda imbere

U Rwanda rwo mu 1994 rwari ururangwa n’uruhuri rw’ibibazo. Ibikorwaremezo byari mbarwa kuko hari ibyari byarasenywe, ibihari kubikoresha birenze ukwemera. Hagati aho imbaraga zashyizwe hamwe kugeza ubwo amashuri yongeye gutangira.

Mu mashuri mu bizamini ndetse no mu bihe bisanzwe iyo babwiraga abana gushushanya wasangaga bashushanya imbunda cyangwa abasirikare bambaye imyenda irimo utuntu dushabuye. Abazobereye mu by’imitekerereze ya muntu b’icyo gihe bavuze ko ari bimwe mu bimenyetso bikomeye biranga ihungabana, ni icyagombaga kuranga urubyiruko rwabayeho mu ntambara.

Abahigwaga muri Jenoside bongera guhura n’akaga

I Muhanga ahitwa i Buringa, mu Majyaruguru y’u Rwanda mu duce nka Kinigi, iyo uganiriye n’abarokotse baho babihuza n’ibihe bikomeye bya jenoside babayemo. Icyo gihe bararaga rwantambi, byageze aho barazwa ku nyubako yahoze ari iya komini Kinigi(hakorera umurenge wa Kinigi), mu gihe ku manywa birirwaga mu ngo zabo.

Ni igihe gikomeye cyakomye mu nkokora iterambere ry’u Rwanda. Ni mu gihe jenoside yari ihagaritswe igihugu kiri kwiyubaka, ariko abacengezi bahungabanya umutekano mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Ishusho yasigaye mu mitwe ya benshi ni iy’ubwicanyi abacengezi bakoreye abana b’i Nyange baje kugirwa intwari. Mu bice bitandukanye hari abongeye kuhaburira ubuzima abandi basigirwa ubumuga batakwibagirwa.

Birumvikana ko byabaye ibihe by’icuraburindi byafashe imyaka hafi 10 u Rwanda rubohowe, inkovu za bamwe zikongera guturika zikabyara ibikomere baje komorwa n’umubyeyi wabo igihugu cyiyemeje kurengera abana bacyo.

Ibi bitero byashegeshe igihugu mu myaka 1997/1998 kugeza ubwo bakubitiwe inshuro mu misozi ya Ndiza na Buringa, Nyange na Mushubati…mu bice bimwe na bimwe byabaye ngombwa ko batsimburwa mu 2001-2002-2003, Mu majyaruguru. Rucagu Boniface wayoboraga perefegitura ya Ruhengeri yasabye abari bayituye kwitandukanya nabo abicishije mu gukarabira imbere yabo. Ibitero by’abacengezi byaje kugera ku musozo, udutero shuma natwo turahabywa, ndetse bamwe mu bari babiyoboye bemera gutaha ku neza igihugu kirabakira.

Ibikorwa mu Rwanda byajya byatangira…
U Rwanda ruhagaritswemo jenoside, hiyongereyeho ibitero by’abacengezi n’igitutu cy’amahanga, ni igihe gikomeye cyasabye imbaraga zidasanzwe ngo igihugu cyongere kubakwa.

Amafaranga yari yarasahuwe muri za banki, ibikorwa remezo ari bike, muri rusange ubushobozi ntabwo. Si igitangaza ko icyo gihe hari n’abayobozi bakuru mu Rwanda bigeze bahembwa ibiribwa, abasirikare bakamara igihe badahembwa. Icyo gihe hari ibiro bitagiraga intebe n’ibindi bikoresho by’ibanze, icyo gihe byabaye guterateranya ngo imirimo yongere gutangira.

Ubwo amashuri yongeraga gutangira nyuma ya jenoside, ibikoresho byari ngerere, abanyeshuri bicara ku biti byitwaga imihirima, abandi ku mabuye n’amatafari, mu gihe hari n’abatarabonaga ayo mashuri bakigira munsi y’ibiti.

Ibitangaza byabereye i Nyamasheke bigera i Rubavu…


Ibikorwaremezo mu Rwanda bisa n’ibyatangiye kongera guhangwa mu myaka 2000, ubwo u Rwanda rwari rumaze kugira ituze. Aho niho imihanda yongeye gusanwa, imishya irahangwa ndetse hakorwa ibyo bamwe bavuga ko ari nk’ibitangaza byo kubaka umuhanda uva Nyamasheke, uca i Karongi ukagera i Rubavu kuri Pfunda. Abagenda muri uyu muhanda bashoboraga gukoresha amasaha 10, ubu barakoresha hagati y’ane n’atanu ndetse n’igiciro kigabanukamo kabiri.

Ibitangaza by’i Nyamsheke uzabisangana ab’i Karago na Kabaya bahujwe na Muhanga bubaakirwa kaburimbo, uzabisangana kandi ab’i Karongi bahujwe na Muhanga mu muhanda utakirangwamo ibibazo byo guhagarika ingendo. Abo mu Kinigi bagera mu birunga nta gusaya, naryo ryaba ishimwe ry’abaho batajya bavugira mu bwiru. Imurikirwa ry’umuhanda Kigali- Rubavu no kuwusana bidasubirwaho ni inzozi zitari zitezwe ko zaba impamo.

Inzu ya Kinyarwanda y’igitangaza….

Abagana i Kigali bifuza kugana ahubatse inyubako bamwe bavuga ko ari iy’agaciro kadasanzwe k’abanyarwanda. Iyo ni Kigali Convention Center (KCC) yatwaye akayabo ariko ikerekana ko hari byinshi bishoboka. Abaturutse mu mahanga bifuza kuyiganamo, abaturuka mu ntara hirya no hino mu Rwanda bavuga ko bafite amatsiko menshi yo kuyikandagiramo. Ni inyubako iri mu ishusho y’inzu gakondo ya Kinyarwanda. Hari kandi n’izi nyubako zibereye u Rwanda zagiye zubakwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu ntara.

Imihanda y’ibimane…..

Urugamba rwo gutera imbere ntirwasize ibikorwaremezo by’imihanda ariko mu Mujyi wa Kigali. Nyuma gato ya jenoside hagiye hahangwa imishya ya kaburimbo, yaje kunganirwa n’iy’amabuye n’ibitaka yagiye ihangwa muri uyu mujyi.

Uturutse i Nyabugogo ugana mu mujyi rwagati, uvuye mu mujyi rwagati agana i Remera atangwa imbere n’imihanda icamo imodoka ebyiri mu cyerekezo kimwe. Iri kandi ni iterambere rigikomeza muri uyu mujyi mu bice bya Kicuriko bigana mu Bugesera ahari kubakwa ikibuga cy’indege. Mu dusanteri dutandukanye twa Kigali naho hagiye hakorwa imihanda yaciye icyondo cyari cyaritiriwe utwo dusnteri, aho bitaga, nanga umurimbo, nNyabyondo, mu isayo n’andi mazina imihanda igezweho yatumye ayo mazina yibagirana. Iyi mihanda kandi yagiye yubakwa hirya no hino mu ntara, umujyi wa Muhanga mu bice byawo, ahagana kuri sitade habereye ijisho kubera kaburimbo, bikongera mu Kibiligi. Musanze ibikorwa bihari birivugira, Rubavu ntiyasigaye, Huye igihe guhura na Gisigara, hakorwa umuhanda uzavana abahatuye mu bwigunge.

Ibibuga by’indege mu Rwanda….

Ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera, ni igitego u Rwanda rutsinze, cyiyongera ku gufasha abana hafi ya bose kugana ishuri, kwigira ubuntu mu byiciro bimwe, kunoza umutekano n’isuku, kuburanisha hafi imanza miliyoni ebyiri muri gacaca yabaye ubutabera bwunga,….

Iki kibuga benshi bakibona nk’itara ry’u Rwanda rimurika kugera kure, aka rya rindi ry’ i Alexandiriya mu Misiri ryashyizwe mu bintu bidasanzwe 7 byabayeho mu mateka y’Isi (7 Merveilles du monde). Kizahuza u Rwanda n’amahanga kibe ikiraro gihuza u Rwanda, ibihugu byo mu karere n’abashaka kubigana. Kizunganira ibindi u Rwanda rusanganywe maze rugendwe bikwiye dore ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge.

Umwaka 2003 mu mitima y’abibuka ni zahabu yigendera…

Ak’abato bubu babona uwasagutswe n’ubwenge bati runaka ni ubwenge bwigendera. Umwaka wa 2003 ni zahabu yigendera. Nibwo hatowe itegeko nshinga riha uburenganzira abanyarwanda muri byinshi; ubwisanzure; kubona ko bitaweho; gushyiraho amategeko ababereye; kumenya ko muntu ari ntavogerwa kandi ko leta ibereyeho kurinda abaturage bayo.

Nyuma ya jenoside, muri 2003 nibwo abanyarwanda bamenye ko amatora ashoboka, kandi nta gushyirwaho igitutu n’igitugu ngo batore runaka. Banamenye ko abantu benshi baturuka mu mashyaka atandukanye ndetse n’abakandida bigenga ko bakwiyamamaza buri wese agatora uwo ashaka. Bamenye ukuri ku gutoreshwa hagati y’ ikijuju n’andi mabara ko ari ukubima ubwisanzure.

Bamenye ko ya ngingo ya 4 mu itegeko nshingaa ibagenera kuvukira muri muvoma(MRND) ko ari inzozi zagiye nk’ifuni iheze; ahubwo ko buri wese yakwibona mu ishyaka yisanzuyemo kandi asanga rimubereye.

Uwo mwaka wabafishije kumenya ko umunyarwanda yatera ishyamba azasarura mu myaka nk’icumi, aho gutegera amakiriro ku rusendera, ibijumba n’ibishyimbo byerera amezi 3. Aha ni naho havutse icyerekezo 2020 cyavanye benshi mu bukene bwanumaga, abandi kikabakingurira ibitekerezo byo gutekereza cyane mu ihangana mu rugamba rw’iterambere.

Imyaka 25 irashize u Rwanda rubohowe, yose siko umuvuduko wifuzwaga wakurikijwe kuko hajemo hafi icumi y’icuraburindi igihugu gihangana n’abashakaga kugisubiza mu rwijiji. Ibyo bihe byakurikiwe n’umucyo umurikiye abana b’u Rwanda mu iterambere mu bitekerezo biganisha ku cyerekezo 2050 basohoka muri 2020 yaberetse ko imibereho myiza ku munyarwanda ishoboka.

Abaryankuna b’u Rwanda ntimuzatume igicaniro cyarwo kizima kuko cyongeye gufatishwa n’umugabo, abategarugori namwe ntimuzahweme kucyahirira impumbya. Gukenyera ni ngombwa bikiyongeraho gukomeza ngo igihugu gikomeze gikorere ku mihigo bizwi ko ikomeye kandi ikomeje.

Ifoto yakoreshejwe: ni ibyashushanyijwe n’abana bato batagejeje ku myaka 15 bo mu kagari ka Nyonirima mu murenge wa Kinigi, byerekana ko batekereza iterambere. Ntibagitekereza gushushanya imbunda n’abasirikare, bibanda ku iterambere. Uwashushanyije wese yasabwaga gushushanya icyo ashaka yihitiyemo.


N.D