“Akarere nikatadufasha guhabwa isambu yacu mutubwirire Perezida wa Repubulika aze aturenganure”

Abasigajwe inyuma n’amateka bibumbiye muri koperative Abizerwa barataka ko bambuwe isambu yabo ifite ubuso bukabakaba hegitari buherereye mu kagari ka Nyonirima mu murenge wa Kinigi ho mu karere ka Musanze. 253

Ni ubutaka baguriwe n’umuryango nterankunga AIMPO ( AFrican Indegious and Minority people’s organization) mu mwaka w’ 2004 ngo bimuke mu ishyamba baturane n’abandi kuko bari bamenyereye guhiga no gushimuta inyamaswa, dore ko bari batuye mu ntanzi z’iyi pariki y’Ibirunga.

Ubu butaka bwari buhuriweho n’abantu bari hagati ya 45 na 60 bajyaga babuhinga ku buryo bajyaga basaruramo imodoka nk’ebyiri z’ibirayi, ibindi bakabigabana buri wese akaba yatahana nk’ibiro ijana, ubundi bagahingamo ingano.

Ubu butaka bwaje kugurwa n’uwitwa Twagurimana Eric ufite amacumbi n’akabari bimenyerewe mu Kinigi ku izina rya Buffalo. Ibyo ngo byakozwe mu buryo bw’amaherere ku bwumvikane abari bagize komite yabo bagiranye na Eric n’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge bavuga ko ari Aimable.

Bavuga ko yabaguraniye ubutaka butatanye birimo n’ubwegereye Pariki y’Ibirunga. Bavuga ko ari akarengane bagiriwe kagamije kubasubiza mu ishyamba mu bwigunge bahozemo, bamburwa umurima wabaganishaga mu mujyi.

Uwitwa Makwasi Aloys agira ati “Uwitwa Nyirabahutu Cecile niwe wabugurishije, arabutunyaga, ntabwo twari tubizi. Twasabye ko abuvamo cyangwa akaduha amafaranga, uducecete ntabwo twadushakaga twabigejeje kuri leta.

Makwasi usanga bararenganye ubwo bacuzwaga ubwo butaka

Mugenzi we yungamo ati ” Umurima wo mu ishyamba ntabwo tuwushaka, ntitukiri abanyeshyamba.”

Undi ati ” Baritambika mu iterambere ryacu ngo tutarenga umutaru. Baraturenganyije akarengane kacu karumvikana, ahubwo n’akarere nikatabikora mugende mutubwirire perezida wa Repubulika aze aturenganure.”

Undi ati ” Turarenganye rwose, ariko mu ishyamba abari bariyo ko ari aba kera, twebwe tukaba turi urubyiruko rw’ejo, tutazi no guhiga, batugaruriye ubutaka bwacu tukabuhinga ko icyo tuzi ari uguhinga.”

Ikibazo kirenze ubushobozi bw’umurenge

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinigi buvuga ko iki kibazo kibarenze.

Nshimiyemungu Theophile ushinzwe ubutaka na Notariya muri uyu murenge yatangarije RC Musanze avuga ko batazi uwo ubu butaka bwanditseho uyu munsi kuko abo bwanditseho babufitiye ibyangombwa by’ubukode burambye ariko ngo hakurikizwa amabwiriza arengera abasigajwe inyuma n’amateka bakabusubizwa.

Ati ” Numvise ko bashobora kuba bafite amategeko abarengera, wenda ayo mategeko yakwifashishwa bakareba ko inzira byanyuzemo ngo ubwo butaka bwandikwe ku bandi bantu zemewe. Noneho Urukiko rwabifatira unwanzuro tukabihindura abo bavuga ko ubutaka ari ubwabo tukabubandikaho.”

Amakuru aturuka muri aka karere agaragaza ko ubu butaka Twagirimana Eric na we yaje kubugurisha bukaba bwanditse kuri Kayihura Charles na Kabera Jakcson kuva ku itariki ya 21 Nzeri 2017.

Akarere karabutambamiye

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko bwakurikiranye iki kibazo. Umuyobozi wako Habyarimana Jean Damascene avuga ko nta gikorwa na kimwe kigomba gukorerwa kuri ubwo butaka.

Ati ” Twasabye uwo Eric kumva neza ko agomba gusubiza ubwo butaka bw’aba bantu bahejwe inyuma n’amateka, tunamwereka ko nta burenganzira yari afite bwo gukorana nabo amasezerano ngo ashobore kuba yatanga izo ngurane.”

Habyarimana akomeza avuga ko hari abandi bantu babiri banditse kuri ubwo butaka batakiri Eric.

Ati ” Hari Jackson na mugenzi we batashatse kwigaragaza, icyagaragaraga no ubutaka, twabaye dukoze ifatira ry’ubutaka tuvuga ko nta bikorwa bigomba gukorerwamo mu gihe iki kibazo kitarakemuka.”

Ntakirutimana Deus