Abafite ubumuga bwo kutabona bagaragaza ibikibazitiye mu burezi

Abafite ubumuga bwo kutabona bo mu Rwanda barasaba leta n’izindi nzego bireba guhagurukira ibibazo bitandukanye bikibugarije bituma badatera imbere uko bikwiye, ibyo birimo kutabona amashuri hafi kandi ahagije n’imyumvire mibi ikiri mu muryango nyarwanda.

Babitangarije mu karere ka Nyamagabe kuwa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019, ubwo hisihizwaga umunsi mpuzamahanga w’uribyiruko wahuriranye n’uwo kuzirikana ku burezi hubakwa ibyumba bishya by’amashuri.

Abataragize amahirwe yo kubona ngo bige bitabagoye nk’ababona basaba ko hari ibyakosorwa nabo ngo bisange mu Rwanda ruri gutera imbere, batibona nk’abahezwa n’ubwo ngo hari intambwe yatewe mu Rwanda.

Umuyobozi w’urubyiruko mu bumwe nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB), William Safari avuga ko hari ibikibabereye imbogamizi.

Ati ” Hari ibikibazitiye nk’abafite ubumuga muri rusange, birimo imyumvire y’umuryango nyarwanda; ababyeyi, abaturanyi; abantu bose bashobora gufasha umuntu ngo ajye ku Ishuri, biracyagaragara ko bagifite imyumvire yo kumva ko imyigire y’abafite ubumuga ntacyo imaze, ibyo bigatuma atajya ku ishuri.”

Akomeza avuga ko usanga amashuri ataritunganya mu kwakira abafite ubumuga cyane ubwo kutabona.

Ati ” Usanga abarimu batazi inyandiko y’abatabona, ibikoresho by’imfashanyigisho ku batabona ntibihari, ndetse no ku rwego rw’igihugu ugasanga ubufasha bugangwa ntibuhagije ngo ufite ubumuga agane ishuri. Ibyo usanga ari imbogamizi zigihari cyane.”

Safari akomeza avuga ko ntaho amategeko akumira uru ribyiruko mu mahirwe yarushyiriweho, ariko ngo haracyari ibibazo bikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, ngo usanga abafite ubwo bumuga batibonamo.

Safari uhagarariye urubyiruko muri RUB

Abandi bafite ubu bumuga bavuga ko usanga ibigo byigenga n’ibya leta bitaragera ku rwego rushimishije rwo kubafasha, ugasanga mu mashuri bijyanira ibibafasha kumva amasomo ndetse no mu kazi bikaba gutyo.

Bavuga ko ihezwa ryagiye rigabanuka bitewe n’imbaraga leta yagiye ishyiramo, bityo bagasaba umuryango nyarwanda nawo kugendera muri uwo murongo.

Nshimyumuremyi Mathusalem ati” Uburezi ku bafite ubumuga ntabwo burabageraho bose, ariko ubona ihezwa ryaragiye rigabanuka. Leta yashyizeho amategeko n’amasezerano mpuzamahanga abarengera yashyizweho…”

Ku bijyanye no kwiteza imbere ngo baragerageza kuko hari abafite akazi, abahanzi n’abandi, ariko ngo haracyari imbogamizi ko amashuri abafite ubumuga bwo kutabona bigamo ari make andi akaba ari kure, bagasaba yuko amashuri yubakwa yajya agaragaramo ibikoresho by’abafite ubumuga, hakaboneka abarimu bo kubafasha, bifashisha inyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona n’ibindi bikoresho byabasha kubafasha.

Guverineri w’intara y’amajyepfo, Gasana Emmanuel avuga ko leta yagiye ikora ibishoboka byose iharanira uburezi budaheza kandi ko ikomeje iyi ntego yihaye.

Abafite ubumuga muri rusange bavuga ko leta yateye intambwe yo kuzirikana ibibazo bafite, ibashyira mu byiciro by’ubumuga bwabo bituma hari uko bitabwaho. Bishimira ko hari amategeko n’amabwiriza byashyizweho byubahiriza uburenganzira bwabo nko gushyira inzira zabo mu nyubako, kubafasha kubona inyandiko y’abatabona mu gihe cyo gutora n’ibindi ariko bagasaba ko ahakiri icyuho nacyo cyakosorwa uburenganzira bwabo bukubahirizwa nk’ubw’abadafite ubumuga, dore ko intego ya leta ari uguteza imbere uburezi budaheza.

Amafoto

Nshimyumuremyi
Abafite ubumuga bwo kutabona bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko

Ntakirutimana Deus