Ese Guverineri Gasana azaba umucunguzi w’intara y’Amajyepfo mu mihigo?

????????????????????????????????????

Imihigo y’umwaka 2018/19 izatangazwa mu minsi iri imbere, izerekana niba uturere twasabwe n’umukuru w’igihugu kwikubita agashyi hari icyo twagezeho, ndetse niba hari icyo abayobozi batureberera badufashije.

Ku isonga utegerejwe ni Gasana Emmanuel, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, utegerejweho kuzahura iyi ntara.

Mu mihigo yatangajwe tariki ya 9 Kanama 2018, akarere ka Rwamagana kaje ku isonga mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2017/18 n’amanota 84.5% akarere ka Nyanza kaza ku mwanya wa nyuma na 55%, intara y’Amajyaruguru iza ku mwanya wa mbere mu kuyesa mu gihe intara y’Amajyepfo yaje ku mwanya wa nyuma. Uturere tugize iyi ntara twaje mu myanya ya nyuma, dusa n’utugobokwa na Muhanga yabaye iya 16.

Muhanga yakurikiwe na Huye yabaye iya 19, maze utundi dukurikirana mu myanya ya nyuma guhera ku wa 24 kugeza kuwa 30 uretse Burera yo mu Majyaruguru yajemo hagati iba iya 27.

Uko uturere twakurikiranye

1.Rwamagana 84.5
2.Gasabo 82.5
3. Rulindo 82.5
4. Gakenke 80.4
5. Kicukiro 77.5
6. Gicumbi
7. Kayonza
8. Gatsibo
9. Rubavu
10. Rutsiro
11. Bugesera
12. Ngororero
13. Kirehe
14. Nyagatare
15. Musanze

16. Muhanga 17. Nyamasheke
18. Nyabihu
19. Huye
20. Nyarugenge
21. Karongi
22. Ngoma
23. Rusizi
24. Nyaruguru
25. Gisagara
26. Kamonyi

27. Burera
28. Nyamagabe
29. Ruhango
30. Nyanza 55%

‘Afande’ Gasana yakiriwe nk’umucunguzi

Abatuye intara y’Amajyepfo ntibigeze bishimira umwanya uturere tuyigize n’intara muri rusange bagize mu kwesa iyo mihigo. Hari abakomozaga ku buyobozi bw’intara butabashije kureberera neza uturere twayo ngo tuze mu myanya y’imbere nk’uko byahoze, za Huye, Nyamagabe na Kamonyi ziza mu mwanya wa mbere.

Agatima kongeye gusubira impembero kuwa 18 Ukwakira 2018 ubwo bumvaga ko bahawe umuyobozi w’intara wari usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Polisi (IGP) , mbere yaho akaba yari n’umusirikare.

Guverineri Gasana, Hagati Minisitiri Shyaka na Mureshyankwano ku ruhande

Aha bavuze ko azafasha guhangana ku bijyanye n’ubwumvikane buke no kudashyira hamwe kwarangaga abayobozi mu turere, bigatuma batesa imihigo uko bikwiye kuko batakoze nk’ikipe.

Bamwe bavugaga ko azashyiraho igitsure cya gipolisi na gisirikare mu gukangura abo bayobozi, kuko ngo bashobora kuba batarakanguwe n’igitsure cya gisivili cya Mureshyankwano Marie Rose wayobora iyi ntara ubwo utu turere twazaga mu myanya ya nyuma.

Mu ihererkanya bubasha hagarutswe kuri uyu musaruro abaturage bakomozagaho. Guverineri Gasana yavuze ko ku bufatanye byose bishoboka ariko asaba ko hakwitabwa ku bintu bimwe na bimwe bigahabwa umwanya wihariye nko Gukorana ubwenge n’Umurava, urukundo, ubufatanye n’ubumwe mu kazi, kugira intego ariko ashimangira cyane ku muco wo gukorera hamwe.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yemeje ko Guverineri Gasana azakora byinshi.

Yasoje agira inama abayobozi, kugira ngo bazatange umusaruro, aho yabasabye gukorera hamwe bakirinda amatiku kuko atubaka kandi atari ngombwa, bita ku gutanga umusaruro, kuko n’ubundi nta gihembo kiva mu matiku.

Ese koko igitsure kirafasha?

Kuba u Rwanda rufite isura nziza mu ruhando mpuzamahanga ni igitsure cya Perezida Kagame ashyira ku bayobozi ngo bakore cyane; buzuze inshingano zabo. Iki gitsure cyatumye ibihugu byayobowe n’abafatwa nk’intwari za Afurika bigira impinduka ziteza imbere abaturage. Thomas Sankara yabazaga niba byaba byiza guhitamo ko amafaranga y’igihugu yashorwa mu kugurira bamwe inzoga zihenze cyangwa niba yakoreshwa mu kugeza amazi meza ku baturage bose?

Kugeza ubu kwesa imihigo kw’intara y’amajyaruguru ni igitsure cya Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney wirirwa azenguruka uturere tugize iyi ntara areba ibikorwa bitandukanye byahizwe, uko bikorwa, aho abonye hari ikiburamo agatanga umurongo w’uko byanozwa.

Intara y’i Burengerazuba yakundaga kugira uturere tuza mu myanya y’inyuma yagiye yigira imbere bitewe n’igitsure cya Guverineri Alphonse Munyantwari wayoboye akarere ka Nyamagabe agatuma kaba aka mbere mu mihigo inshuro irenze imwe.

Ifoto igaragaza amanota mu mihigo 2017/18

Uko uturere twesheje imihigo mu mwaka 2016/17

1. Rwamagana: 82.2%
2. Musanze: 81.28%
3. Huye: 80.55%
4. Gakenke: 80.12%
5. Nyarugenge:73.71%
6. Gatsibo: 79.55%
7. Kirehe: 79.39%
8. Burera: 79.33%
9. Gasabo: 79.19%
10. Gicumbi: 79.19%
11. Nyamasheke: 79.1%
12. Rutsiro: 78.74%
13. Karongi:78.62%
14. Rusizi: 78.60%
15. Nyaruguru: 78.40%
16. Muhanga: 78.40%
17. Ngororero: 78.33%
18. Nyagatare: 77.85%
19. Kamonyi: 77.51%
20. Ngoma : 77.50%
21. Nyanza: 77.15%
22. Bugesera: 76.95%
23. Kayonza: 76.86%
24. Nyabihu: 76.15%
25. Kicukiro: 76.02%
26. Gisagara: 75.66%
27. Nyamagabe: 75.55%
28. Ruhango: 75.27%
29. Rulindo: 75.19%
30. Rubavu : 72.76%

Ntakirutimana Deus