Abize muri G S St Joseph Kabgayi barashishikarizwa gusubira aho bavomye mu gikorwa cyiswe Garuka ushime

Ihuriro ry’abize mu Rwunge rw’Amashuri rwiyambaje Mutagatifu Yozefu (GSSt Joseph) Kabgayi riributsa abarerewe muri uru rugo gusubirayo mu gikorwa cya ‘Garuka urebe, garuka ushime’ aho bazaboneraho n’umwanya wo kuganira n’abahiga ubu bakabereka ibanga bakoresheje ngo nabo barigendereho.

Ni igikorwa giteganyijwe ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2019, kizabera i Kabgayi muri iri shuri.

Babisabwe mu kiganiro ubuyobozi bw’iri huriro n’ubw’ikigo bwagiranye n’itangazamakuru kuwa Gatatu tariki 14 Kanama 2019, cyabereye i Kigali.

Umuyobozi w’iri huriro Bwana Sindayigaya Charles avuga ko ari igihe cyiza cyo gusubira muri uru rugo ku wahize wese agashimira ubumenyi yahavanye, ariko akanafasha mu gushishikariza abahiga kubareberaho.

Ati ” Iri shuri ni urugo rw’abihayimana , disipulini n’indangagaciro cyadutoje nibyo tugenderaho uyu munsi, nibyo byatugize abo turi bo, tukabasha kwigirira akamaro mu buzima, tukanakagirira n’igihugu.”

Bimwe mu byo akomozaho ni uko abarezi barimo abafurere bahoraga babakangurira kuba aho bagomba kuba bari; mu rwego rwo kubahiriza igihe kandi byatanze umusaruro kuri benshi.

Asaba abize muri uru rugo kuzakora ibishoboka bakitabira iyi gahunda bakongera kubonana, gusangira ibyishimo no kuganira n’abarererwa muri uru rugo.

Umuyobozi w’ishuri Furere Akimana Innocent avuga ko iri huriro kuva ryashingwa ryagiriye akamaro ishuri n’abaryigamo.

Ati “Ni umuryango ugitangira , ariko umusanzu waryo ni munini. Iyo baganiriza barumuna babo (bakihiga) bababwira uko babaye muri urwo rugo n’icyo bahavanye ndetse n’aho bageze uyu munsi , bituma bagira umwete bakiga cyane , bakabona ko ibyo biga atari amahamba (ku baba babyibeshyaho) ahubwo bituma umuntu aba umugabo nyawe.”

Atanga urugero ko hari nk’abanyeshuri biga ishami ry’imibare, iby’ubukungu n’ubumenyi bw’Isi, bashyira imbaraga mu masomo yandi bakirengagiza imibare, ariko ngo iyo baganirijwe n’abaciye muri uru rugo akamaro ko kutirengagiza iri somo rifite akamaro mu buzima bwa muntu ngo bituma barikunda, bakaryiga kandi rikabafasha kugira amanota atuma bakomeza muri kaminuza, aho bavana ubumenyi bwo kwiteza imbere.

Sindayigaya na Furere Akimana

Uyu muyobozi avuga ko inama zitangwa n’abize muri iri shuri zifasha abaryigamo kugendera mu nzira zikwiye, birinda ingeso mbi zirimo kwishora mu biyobyabwenge, mu bisindisha n’ibindi bitabereye umwana w’umunyarwanda.

Abanyamakuru n’abayobozi

Abagize iri huriro batangiye gusubira muri iri shuri tariki 30 Gicurasi 2015. Icyo gihe basabanye n’abanyeshuri mu mikino itandukanye, baraganira ndetse basabana basangira amafunguro n’ibinyobwa babateguriye. Bateye kandi inkunga ikigega cy’aba banyeshuri gifasha abatishoboye.

Iri shuri ryashinzwe Abafurere b’Abayozefiti ryatangiye mu 1936 ari seminari nkuru irera abazaba abapadiri nyuma riza gukomeza ritangirwamo amasomo arera abarezi (Normale Primaire), mu gihe haje kongerwamo andi mashami arimo indimi na siyansi , hagati y’1988-1989 ryaje kwitwa College Sant Joseph Kabgayi. Ubu ririmo icyiciro rusange n’ amashami ane ya siyansi; MEG, PCM,MCB na PCB. Uyu munsi ryigamo abanyeshuri 905 bagizwe n’abakobwa 438 n’abahungu 467.

Iri shuri ryagize uruhare mu iterambere ry’u Rwanda kuko ryareze benshi barasanira ku mpembe zitandukanye. Mu bari muri leta uyu munsi harimo Minisitiri w’umuco na siporo Nyirasafari Esperence na Dr Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’imari n’igenamigambi.

Ntakirutimana Deus