Wima igihugu amaraso, imbwa zikayanywera ubusa, imvugo Kambanda yakoresheje muri Jenoside (filimi mbarankuru)

Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’Intebe muri guverinoma y’abatabazi, yabaye umwe mu bayobozi bo hejuru ku Isi wahamijwe ibyaha bya jenoside.

Uyu mugabo yakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania (ICTR). Yibukirwa ku mvugo ikunze gukoreshwa ishishikariza abantu kwitangira igihugu, ariko yakoresheje akangurira abicanyi bakoraga jenoside kwica abatutsi. Iyi mvugo ni ‘Wima igihugu amaraso, imbwa zikayanywera ubusa.’

Ni imvugo yakoreshejwe na Kambanda hagati y’itariki 8 Mata kugeza kuya 17 Nyakanga 1994 ubwo yazengurukaga perefegitura zitandukanye ashishikariza abahutu kwica abatutsi. Ni ijambo yasubiyemo muri Gitarama, Kibuye, Gisenyi, Butare na Kigali.

Mu iburanisha yiyemereye ko iyo mvugo yabaye gashozantambara mu guhamagarira abahutu kwica abatutsi muri jenoside. Ni ibyaha yameye kuya 1 Gicurasi 1998.

Iby’uko uru rubanza rwagenze urabisanga muri filimi mbarankuru yakusanyije amashusho y’urubanza rwa Jean Kambanda, ikanashyirwa mu kinyarwanda na Dubbing Rwanda kugira ngo abantu bamenye uko iryo buranisha ryagenze. Yitwa ‘ibyaha 15 byatumye Ministiri w’intebe w’u Rwanda (1994) akatirwa gufungwa burundu’. https://youtu.be/Kr1lAetwL54

Ibyo buri wese akwiye kumenya ni uko jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa na Leta yariho icyo gihe, ariko ikaba ifite imizi muri leta zategetse u Rwanda kuba rwabona ubwigenge; abategetsi b’icyo gihe bahemberaga ingengabitekerezo yaje kuyigezaho.

Ubukana bwa jenoside bwagaragaye cyane nyuma y’urupfu rwa perezida Habyarimana, ubwo hashyirwagaho guverinoma y’inzibacyuho Jean Kambanda aba ari we uba minisitiri w’intebe. Umwanya yahawe wamuhaye ubushobozi bwo kuzenguruka igihugu ashishikariza abantu gushyira mu bikorwa uyu mugambi. Icyo gihe yakomozaga ku mvugo zo kwikiza umwanzi asaba buri wese gukoresha intwaro afite, we yerekana imbunda (masotera) yabaga afite.

Iburanishwa rya Kambanda ryahishuye byinshi ku migambi n’uburyo Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa.

Uyu mugabo mu kuburana kwe, ntabwo yiriwe arushya urukiko, kuko yahise yemera ibyaha byose yaregwaga, birimo gutegura no gukora Jenoside, ubwicanyi bwibasiye abasivile, n’ibindi.

Uru rubanza rwa Jean Kambanda ni kimwe mu bimenyetso bishimangira uruhare wa Leta mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Urukiko rwamukatiye igihano cy’igifungo cya urundu, bituma aba umuyobozi wa guverinoma wa mbere ku Isi hose wahamijwe icyaha cya Jenoside.

Kambanda wavukiye i Gishamvu mu Majyepfo ubu afungiye muri gereza ya Koulikoro muri Mali, aho yoherejwe kurangiriza igihano.

Icyitonderwa: Hari imvugo zakoreshejwe mu rubanza muri ICTR nyuma zaje guhindurirwa inyito, nk’itsembabwoko n’itsembatsemba byahindutse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Reba videwo hano