Perezida Kagame yashyizeho abajyanama mu mpinduka z’umujyi wa Kigali

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abajyanama 5 bazajya mu bagize njyanama y’Umujyi wa Kigali ugiye kuyoborwa mu mpinduka nshya.

Abo ni Dr. Jeannette Bayisenga, Gentil Musengimana, Gilbert Muhutu, Regis Mugemanshuro na Dr Ernest Nsabimana.

Aba bajyanama baziyongeraho abandi 6 bazatorwa mu turere tugize umujyi wa Kigali ni ukuvuga umugabo n’umugore bazagira inama njyanama y’abantu 11.

Ni mu gihe umuyobozi w’uyu mujyi atorwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019.

Ibikomeje kuvugwa ni uko iki cyumweru kizarangira Umujyi wa Kigali ufite abayobozi bashya kuko ari bwo hateganyijwe amatora azabashyiraho. Ku bayobozi b’uturere nabo bazavaho mu gihe kitarenze amezi 6.

Ni amatora azaba mu rwego rwo kubahiriza itegeko rishya rigenga umurwa mukuru w’u Rwanda.

Ibiro by’Umujyi wa Kigali

Itegeko rishya rigenga imitegekere n’imiterere y’umujyi wa Kigali riteganya ko uzagira abajyanama 11. Batandatu muri bo batorwa  mu turere 3 tw’umujyi, Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, babiri babiri umugore n’umugabo buri karere, bagatorwa na njyanama z’imirenge, mu gihe abandi batanu bashyirwaho na Perezida wa Republika. Nyuma y’amatora, bose barahirira rimwe, nk’uko Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. Kalisa Mbanda abisobanura.

Ati “N’abashyirwaho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubwo birakurikiranwa mu nzego zose ku buryo ubundi kuri 17 igihe bazarahirira bariya bakagombye kuba baramenyekanye kuko na Perezidansi irabikurikirana, ni ko tubibona.”

Abakandida 33 bamaze gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ko ari bo bazahatanira iyi myanya. Amatora y’abagize njyanama na komite nyobozi akazaba ku wa 6 w’iki cyumweru ku itariki 17, kandi abatowe bazarara batangajwe.

Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe n’Umuyobozi w’Umujyi, Umuyobozi umwungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo n’ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Gutoranya abajyanama hashakishwa abafite ubumenyi bwihariye, nk’uko bisobanurwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shayaka Anastase.

Ati “Ikindi cya 3 gikomeye ni ibijyanye n’imiyoborere y’umujyi n’abawuyobora, ubwo mbese turavuga njyanama. Kandi nayo ikwiye kujyamo abantu bafite ubumenyi n’ubuzobere mu micungire y’umujyi no mu mikorere y’imijyi. Harimo rero abajyanama bazatorwa nkuko bisanzwe ariko harimo n’abazajya bashakishwa kubera ubuzobere ku rwego ruhanitse n’umusaruro batezweho mu iterambere ry’umujyi.”

Itegeko riteganya kandi ko umuyobozi mukuru w’ibikorwa by’umujyi wa Kigali,uzwi nka ‘City Manager’, azasimbura umunyamabanga nshingwabikorwa.

Abagize Njyanama bazavaho

Ni mu gihe kandi ku rwego rw’uturere, nta njyanama cyangwa nyobozi zizongera kubaho, kuko hazabaho umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere n’umwungirije, bazayobora bashingiye ku migambi, ibikorwa n’amabwiriza by’Umujyi wa Kigali, gusa serivisi zo ku karere zizakomeza gukora nkuko bisanzwe. 

Ba Meya bazavaho

Umunyamategeko muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kayiranga Jean Baptiste, asobanura ko abayobozi b’uturere basanzweho bazakomeza imirimo yabo kugeza igihe abayobozi bashya bashyirirweho.

Ati “Hari igihe giteganyijwe cy’inzibacyuho cy’amezi 6. Itegeko riteganya ko inzego zikomeza gukora mu gihe cy’amezi 6 igihe abayobozi bateganyijwe n’iri tegeko batarajyaho. Ariko nibamara kujyaho za nzego zizaba zisimbuwe, ni ukuvuga ngo manda yabo izaba irangiye. Bariya bayobozi b’uturere ndetse n’inama njyanama, nihajyaho umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ndetse n’umwungirije igihe bashyiriweho na bo buriya bazaba basimbuye ziriya nzego zari zisanzwe ziriho.”

City manager w’Umujyi wa Kigali n’abayobozi nshingwabikorwa b’uturere bashyirwaho n’iteka rya minisitiri w’intebe. Abajyanama batorerwa manda y’imyaka 5 ishobora kongerwa, ariko abagize nyobozi ntibarenza manda 2 z’imyaka 5 zikurikirana. 

Ntakirutimana Deus