Abajyanama 5 b’Umujyi wa Kigali bashyizweho na Kagame ni bantu ki?

Perezida wa Repibulika Paul Kagame amaze gushyiraho abajyanama 5 muri 11 bazaba mu nama njyanama y’umujyi wa Kigali.

The Source Post yashatse amakuru kuri aba bajyanama.

Dr Bayisenge

Dr Jeannette BAYISENGE ni umwarimu mukuru akaba n’umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’amasomo ajyanye n’uburinganire muri Kaminuza y’u Rwanda ishuri ry’ ubugeni n’ubumenyi rusange ndetse akaba ari n’Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC), wahererekanyije ububasha kuwa 19 Nyakanga 2018.

Afite impamyabushobozi y’ikirenga mu bikorwa rusange byibanda ku buringanire n’uburenganzira ku butaka yakuye muri kaminuza ya Gothenburg muri Sweden akaba kandi afite Impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Ewha Woman’s University in Seoul-muri Koreya y’Epfo mu byerekeye Iterambere cyane cyane iryibanda ku bari n’abategarugori hiyongera ho kandi Impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mu mu bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage yavanye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2004 yigishije muri Kaminuza y’u Rwanda aho yagiye akora ubushakashatsi mu bice bimwe na bimwe byibanda ku Iterambere n’Uburinganire harimo Uburenganzira ku butaka,imibereho ndetse n’uburenganzira ku butaka mu rubyiruko,amakimbirane ashingiye ku kutagira uburenganzira bungana ku mutungo hagati y’umwana w’umuhungu n’umukobwa,Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’andi makimbirane abishamikiye ho.

Usibye ibyo kandi Bayisenge yagiye akora imirimo itandukanye harimo kuba Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’abagore ,umuyobozi w’Inama y’akarere ka Gasabo,Umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi akaba n’umwe mu bagize komite ngenzuzi muri LODA hamwe no kuba umwe mu bagize inama y’ubutegetsi mu kigo cy’igihugu cy’Indangamuntu NIDA.

Dr Jeannette BAYISENGE ni umwe mu bagore bari bemerewe kwiyamaza ku mwanya wa b’abadepite,ahagarariye abagore ariko ntiyatsinze mu matora aheruka.

Muhutu Gilbert

Muhutu yari umuyobozi wa Komisiyo y’ imari mu nama Njyanama y’ Akarere ka Nyarugenge. Akandi kazi asanzwe akora ni ukuba umugenzuzi mukuru muri banki nkuru y’u Rwanda (BNR).

Dr Ernest Nsabimana

Profile picture

Dr. Ernest Nsabimana (Ph.D., R.Eng) ni umuyobozi wa IPRC Karongi, afite impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’ubwubatsi buhambaye( eng). Yahawe impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri (bacc) mu bwubatsi buhambaye (Civil Engineering) muri 2005 muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Nyuma yaje kuba umwarimu mu bya tekiniki muri ETO Gitarama ishuri ryari riherereye i Nyanza.

Muri 2008, yahawe akazi muri IPRC Kigali ari umuyobozi ushinzwe ushinzwe ibijyanye n’amasomo ari n’umwarimu

Muri Werurwe 2010, yabonye impamyabushobozi y’icyiciro cya 3 (Master) muri 2015 abona Dogitora (Ph.D. muri Civil Engineering) muri kaminuza ya Kyung Hee University muri Koreya y’Epfo yabonye muri Geotechnical & Transportation Engineering.

Ubwo yakoreraga iyi mpamyabushobozi y’ikirenga yatangaje ubushakashatsi yakoze ku bijyanye mu bikorwa remezo mu bwikorezi mu bijyanye n’ibikorwa by’inzira za gari ya moshi, ibibuga by’indege, imihanda inyuranamo, gutunganya imijyi no kubaka inzu hifashishijwe ibikoresho biboneka mu gihugu.

Kuva muri Nzeri 2015 kugera mu Gushyingo 2018, yari umwarimu muri IPRC-Kigali anashinzwe ibijyanye no kwimenyereza amasomo mu ihuriro rya IPRC mu Rwanda (TVET Trainer Institute (RTTI) at RP).

Yigishaga kandi ibijyanye na tekiniki z’ubutaka (Geotechnical Engineering and Transportation Engineering) muri kaminuza ya Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology (JKUAT-Kigali Campus), yigisha iby’ibibuga by’indege na gari ya moshi (Airport and Railway Engineering) muri INES Ruhengeri, iby’ubwikorezi, gutunganya imijyi (Transportation and Traffic Engineering, and Urban Planning) i Dedan Kimathi University of Technology in Kenya (DeKUT). Yakoze imishinga itandukanye mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe ubwikorezi (Rwanda Transport Development Agency -RTDA).

Ntakirutimana Deus