Umujyi wa Kigali wabonye umuyobozi mushya

????????????????????????????????????

Pudence Rubingisa atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali asimbuye Rwakazina Marie Chantal uherutswe kugirwa ambasaderi.

Atsinze kuri uyu mwanya Rutera Rose bahatanaga, uyu akuriye ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri RTDA.

Rubingisa yari umuyobozi wa Intare Arena Company, yakoze muri Kaminuza y’u Rwanda nk’umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi, umwanya yavuyeho ku mpamvu ze bwite, mbere yaho yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda (CAVEM, ISAE Busogo) guhera muri 2011 kugera muri 2013. Yakoze kandi muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) ashinzwe igenamigambi

Uretse umuyobozi w’umujyi haratorwa n’abamwungirije barimo ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo n’ushinzwe Imibereho myiza n’Iterambere ry’Ubukungu. Bose bafite manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa.

Ku yindi myanya uwatorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama ni Dr.Bayisenge Jeannette wagize amajwi 8,atsinze Mutsinzi Antoine wagize 3,Inteko itora yari igizwe n’Abajyanama 11. Ku mwanya wa visi perezida hatowe Kayihura Muganga Didas ku majwi 11,ni umwanya yiyamamajeho wenyine.

Aba batowe mu bajyanama bashyizweho na Perezida wa Repubulika aribo : Dr. Jeannette Bayisenga, Gentil Musengimana, Gilbert Muhutu, Regis Mugemanshuro na Dr. Ernest Nsabimana.

Aba biyongeraho abandi 6 batowe mu turere tugize umujyi wa Kigali; Abajyanama b’Umujyi 6 baturuka mu Rubingisa Pudence na Baguma Rose bo muri Gasabo, Kayihura Muganga Didas na Rutera Rose ba Kicukiro mu gihe Mutsinzi Antoine na Umutoni Gatsinzi Nadine batowe muri Nyarugenge.

Rubingisa Pudence ni we muyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali, nyuma yo gutorwa ku majwi 71, atsinze Rutera Rose wagize amajwi 22.