Inkomoko y’imvugo ‘igicucu Ruganzu’

Kenshi humvikana imvugo zitandukanye, harimo iyitwa ‘igicucu ruganzu’ iyi mvugo ikomoka ku mwami Ruganzu wabunduye u Rwanda nyuma y’imyaka 11 rwarigaruriwe n’abanyamahanga.

Abumva ku kirenge(muri Rulindo), i Ndusu muri Gakenke , i Mushubati na Mata ya Muhanga, Busogo ya Musanze bakunze kumva amateka adasanzwe y’urutare ruriho amajanja y’imbwa, aho umuntu yicaye ndetse n’ahari igisoro babugurizagaho.

Ni amateka byemezwa ko yabayeho y’umwami Ruganzu wafatwaga nk’umunyabitangaza ab’ubu bamwita umumaji. Aya mateka ariko ntiyabashije kubumbatirwa uko bikwiye ngo anasakare ku bantu uko bikwiye kubera impamvu zikurikira zirimo irimbuka ry’umutwe w’ingabo za Ruganzu zitwaga Ibisumizi mu mwaka w’1500.

Ingabo ‘Ibisumizi’ zabaga hafi y’umwami nizo zari gutuma amateka y’ibigwi bya Ruganzu cyane ay’ibifatwa nk’ibitangaza bye atamenyekana uko bikwiye, bityo ugasanga abantu baragaya umwami Ruganzu ngo igicucu Ruganzu, abenshi bavuga ko ari imvugo idakwiye bafata nko kubahuka umwami wafatwaga nk’Imana mu Rwanda. Kuba Ruganza atarafashe ubuhanga bwe ngo abugeze ku banyarwanda bubumenye bajye banabwifashisha, ni kimwe mu byo bahereyeho bavuga ko harimo ubucucu(ubucucu Ruganzu).

Irimbuka ry’ibisumizi

Irimbuka ry’izi ngabo ryakomotse kuri Kamara wanaturutseho insigamigani igira iti ‘Si we Kamara’. Biri mu gitabo Ibirari by’insigamigani, igitabo cya mbere cy’icapiro ry’Ingoro y’Umurage w’u Rwanda.

Kamara yabayeho ku Ngoma ya Ruganzu Ndori, yari umugaragu wa Muvunyi wa Karema (akaremajwe n’ibyuma wari intwari mu Bisumizi). Yabyirukanye nabyo, ibitero Ruganzu yateje byose, na we yabitabayemo, yari intwari nka shebuja.

Nuko mu gitero cya nyuma cya Ruganzu cyo mu Musaho wa Rubengera ari cyo yaguyemo yishwe na Bitibibisi, umurambo we uhekwa n’Ibisumizi, bagenda babwira rubanda ko Ruganzu aberanye (arwaye), ntibababwire ko yatanze. Bamujyana iwe ku Mwugariro (Kigeme-Gikongoro).

Bamutungukanye ku munyanzoga we Rusenge, na we bamubwira ko Ruganzu arwaye. Rusenge abaha inzoga baranywa, bamaze gusinda havamo umwe mu Bisumizi abwira Rusenge ko Ruganzu ko Ruganzu yatanze.
Rusenge yumvise ko Shebuja yapfuye, ahwa mu kantu biramubabaza cyane aca munsi y’urugo, hari igiti cy’umuvumu akimanikamo arapfa. Ibisumizi bigumya kumutegereza baramubura. Bamwe bararyama abandi basigara baraririye umurambo wa Ruganzu. Mu gitondo babona Rusenge aho yimanitse. Bahera ko biremerwa (bikorera) umugogo wa Ruganzu bawujyana i Butangampundu, barawutabaza (barawuhamba). Bamaze kuwutabaza bashyira nzira, bataha ku Ruyenzi. Mu gitondo bafashamo, bataha mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana, bukeye bahava ku gasusuruko.

Ubwo bajyaga kwa Ruganzu i Ruhashya, bageze mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange bahura n’ingemu kwa Ruganzu babagemuriye ; Baricara baranywa. Bamaze gusinda havamo umwe ati « Kandi ba sha, burya Rusenge aturusha ubugabo ! » Abandi bati “Kuki?” ati “Kuko twabyirukanye na Ruganzu tukiri bato, akaduhaka, akaduha inka n’imisozi tugakira, none uwo yahaye inzoga akaba ari we wamwiyahuriye tugasigara!” Ubwo bose batera hejuru bati “Koko Rusenge aturusha ubugabo!”

Nuko bamaze kubyishyiramo, bajya inama y’uko babigenza, bati “Reka twicemo amatsinda abiri, rimwe rihagarare hakurya hariya i Kigoma, irindi rigume hano i Muyange, maze tujye duhurira muri iki gikombe, turwane twicane dushire.” Inama barayinoza banywa za nzoga hutihuti, bazimaze barambara, bararwana.

Bageza hagati bagahagarara, itsinda rimaze gushogosha rikivanga n’irisigayemo benshi, bakongera bakitoranya bakarwana, bityo bityo, ku ndunduro, abarimo Muvunyi na Kamara bica abo mu itsinda bahanganye barabamara hasigara igice cyabo gusa. Nabwo barongera bicamo ibindi bice bibiri, na none ikirimo Muvunyi na Kamara kimara ikindi.

Bongera kwicamo kabiri, birongera biba gutyo. Noneho haza gusigara Muvunyi na Kamara bombi basa. Muvunyi abwira Kamara ati “Ubu ngiye kwiyahura maze unsonge, nurangiza utahe ujye kutubika!” Ubwo ariyahura. Kamara abonye shebuja apfuye amaze no kumusonga, yanga kugenda assize intumbi za ba shebuja zandagaye aho, asanga birimo ububwa.

Nuko akoranya intumbi zose azihaba mu myobo y’inyaga yari aho, amaze kuzihamba na we ariyahura, amaze gusaba umwe mu batwa b’insigarizi ku musonga. Uwo mutwa na we amaze gusonga Kamara na we ariyahura, Ibisumizi bishira gutyo. Ruganzu abikwa n’indorerezi zaje zigemuye.

Kuva ubwo rero uwo murimo w’ubutwari Kamara yakoze umubyarira ishimwe ryamamara mu Rwanda, babona umuntu wangiriye gukora ikintu, bati “Nakireke si we Kamara!” Ubwo baba bafatiye kuri Kamara umugaragu wa Muvunyi wahambye Ibisumizi byose wenyine.

Kuba Kamara = Gusumbya abandi ubushobozi.

Ntakirutimana Deus