Gusubizaho mu gihe cya vuba imigenderanire hagati y’u Rwanda na Uganda ingingo imwe mu zashyizweho umukono

U Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano y’ubwumvikane arimo ingingo iganisha ku gusubizaho imigenderanire y’ibihugu byombi ku rujya n’uruza rw’abaturage bo mu bihugu byombi.

Aya masezerano yasinyiwe muri Angola uyu munsi.

Aya masezerano asinywe mu gihe hari umwuka wo kugenderana hagati y’ibihugu byombi utari mwiza. Ni mu gihe abaturage bo mu Rwanda bagiriwe inama yo kutajya muri Uganda kuko bahohoterwa n’inzego z’umutekano za Uganda. Ibyo byatumye bifata maze amwe mu masosiyete agana muri Uganda akagaragaza igihombo.

Ibi byatumye hari n’ababyeyi bajyanye abana babo ku ishuri ariko bakabura uko babasubizayo kubera ibyo bibazo.

Iyi mibanire kandi yatumye ibicuruzwa bitandukanye mu Rwanda bihenda.

Ibi bibazo bishobora kuba bigiye kurangizwa n’ingingo ya 1 iri mu ngingo y’amasezerano yasinywe mu gace ka d.

Amasezerano yasinywe

Iyi ngingo ivuga ko hagomba gusubizwaho mu gihe cya vuba ibikorwa bihuza imipaka y’ibihugu byombi, birimo urujya n’uruza rw’abantu hagamijwe iterambere no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.

Umuhango wo gusinya aya masezerano wari witabiriwe n’Abakuru b’ibihugu bya Angola  João Lourenço, Paul  Kagame w’u Rwanda, Dannis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo-Brazzaville, Yoweli  Museveni wa Uganda na Felix  Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi  ya Congo.

Perezida Kagame avuga ko amasezerano yasinywe hagati ya Uganda n’u Rwanda azatuma ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bwongera gutera imbere, amarembo akugururwa.

Yashimiye abagize uruhare mu kongera guhuza u Rwanda na Uganda amarembo agafungurwa.

Perezida Museveni nawe yashimye ko amasezerano hagati y’ibihugu byombi agamije gutuma umubano uba mwiza yasinywe.

Nyuma yo gusinya amasezerano Abakuru b’ibihugu byitabiriye isinywa ryariya masezerano bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Ntakirutimana Deus