Umuvandimwe wa Kabila yavanywe mu butegetsi biteza impagarara

Inteko ishingamategeko y’intara ya Tanganyika kuwa kane yatoye yemeza kuvanaho guverineri w’iyi ntara Zoé Kabila na guverinoma ye yose.

Ibinyamakuru muri Repubulika ya demokarasi ya Congo bivuga ko ku bwiganze bwari bukenewe, abadepite 13 kuri 25 batoye bemeza kumukuraho nyuma yo kumushinja; gucunga nabi intara, kunyereza umutungo w’intara, gusuzugura inteko y’intara n’abategetsi b’igihugu.

Zoé Kabila Mwanza Mbala utarireguye cyangwa ngo aregwe mu rukiko kuri ibyo aregwa, ni undi muntu mushya mu bahafi cyane y’uwari perezida Joseph Kabila uvanywe mu butegetsi.

Ferdinand Kambere umunyamabanga wungirije w’ishyaka rye Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD) ryashinzwe na Joseph Kabila, ryamaganye ikurwaho rya Zoé Kabila.

Bwana Kambere yabwiye ikinyamakuru Top Congo ko gukuraho Zoé Kabila ari igikorwa “kinyuranyije n’amategeko” cyagizwemo uruhare na guverinoma y’igihugu “yamuhejeje i Kinshasa”.

Iki kinyamakuru gisubiramo Kambere agira ati: “Bagiye guterana ngo bakureho guverineri, ariko hagati aho, bakoresha guverinoma y’igihugu ngo imuheze i Kinshasa kugira ngo atabasha kuboneka ngo yisobanure.”

Didier Manara umudepite ku wego rw’igihugu w’ishyaka PPRD, avuga ko kuvanaho Zoé Kabila ari igikorwa cyabayemo guha ruswa abagize inteko y’iyi ntara iri mu burasirazuba bushyira amajyepfo ya DR Congo.

Kuva yajya ku butegetsi mu myaka ibiri ishize, Perezida Félix Tshisekedi yagiye aca intege za politiki z’uwo yasimbuye Joseph Kabila.

Mu mezi ashize, Tshisekedi yazanye abantu be gutegeka inteko na guverinoma by’igihugu, gusa ishyaka rya Joseph Kabila riracyafite ingufu muri bamwe mu bakuru b’intara, mu nteko z’intara na guverinoma z’intara.

 Ivomo:BBC