Kenya:Urukiko rwateye utwatsi umushinga wa Kenyatta wo guhindura itegeko nshinga

Urukiko rukuru rwa Kenya rwatangaje ko umushinga wa guverinoma wo kuvugurura itegekonshinga udakwiye, udakurikije amategeko kandi unyuranyije n’itegekonshinga.

Rwavuze kandi ko Perezida Uhuru Kenyatta yahonyoye itegekonshinga atangiza ikintu ubundi cyagombaga kuva mu gushaka kwa rubanda.

Umushinga w’itegeko ryo kuvugurura itegekonshinga, uzwi cyane nka Building Bridges Initiative (BBI) warimo ibijyanye no kongera abagize guverinoma n’inteko ishingamategeko.

Uyu mwanzuro biravugwa ko ari umwe mu ikomeye cyane itambamiye guverinoma ufashwe n’urukiko kuva intsinzi ya Kenyatta mu matora ya 2017 yateshwa agaciro n’urukiko.

Kenya yari yiteguye kujya mu matora ya kamarampaka kuri BBI, ashyigikiwe na leta, perezida n’ukuriye uruhande rutavugarumwe na leta, Raila Odinga, ikaba mbere y’amatora ya perezida yo mu mwaka utaha.

Ariko inteko y’abacamanza batanu yafashe icyemezo ko ibyo guhindura itegekonshinga binyuranyije n’amategeko, banzura ko perezida yananiwe ubutegetsi n’ubunyangamugayo.

Aba bacamanza bavuze ko mu gutangiza ibyo guhindura itegekonshinga, Perezida Kenyatta yigabije ububasha bw’abaturage.

Mu mategeko ya Kenya uyu mwanzuro w’urukiko utuma hashobora kubaho kweguza perezida.

Ariko ibi bisa n’ibidashobora gukorwa n’inteko ishingamategeko – yo yari yamaze kwemeza BBI – ko yahirahira yeguza perezida.

Impinduka zivugwa na BBI zirimo gushyiraho ibiro bya minisitiri w’intebe, gushyiraho uturere (constituencies) dushya 70, no guha imyanya abibagiranye byashoboraga gushyiraho imyanya mishya 300 y’abadepite.

Uhuru Kenyatta na Raila Odinga bari inyuma y’izi mpinduka, bavuga ko zari kurangiza iby’uko ‘uwatsinze atwara byose’ biri muri politiki ya none ya Kenya, kenshi bikurikirwa n’amakimbirane agwamo abantu.

Ariko abadashyigikiye BBI bavugaga ko igamije guha imyanya abasanzwe bakomeye muri politiki, igatuma abagize guverinoma n’inteko baba benshi cyane kandi Kenya – igihugu kizahajwe n’imyenda – itabasha kubishyura.

 Ivomo:BBC