Depite Dr. Frank Habineza arashishikariza abarwanya ubutegetsi gutaha bagakora politiki yemewe

Dr. Frank Habineza, Intumwa ya rubanda; umudepite uhagarariye abaturage mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda arasaba abarwanya ubutegetsi gutaha bagakora politiki yemewe kuko ariyo igira impinduka.

Ni bimwe mu byavuzwe n’uyu muyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) mu kiganiro yagiranye na BWIZA TV dukesha iyi nkuru, avuga ku kiganiro yigeze kugirana n’abashaka gufata ubutegetsi mu Rwanda.

Avuga ko nk’utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu, yahisemo gushaka ubutegetsi binyuze mu nzira y’amahoro, bitandukanye n’ibya bamwe bumva ko bazafata igihugu biciye mu rugamba rw’amasasu.

Agira ati: “Nahisemo politiki yo kubona ubutegetsi nciye mu nzira y’amahoro. Inzira yo gushaka ubutegetsi biciye mu nzira y’amahoro biciye muri demokarasi, ni yo nzira nziza.”

Ubwo yahitagamo iyi nzira, hari abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bamubwiye ko yibeshye, kuko bitinda cyane ndetse bamuha ingero za bamwe bifashishije uburyo nk’ubwo yahisemo ariko bikarangira batabigezeho nk’uko babyifuzaga.

Ati: “Bakambwira bati ibyo urimo biratinda. Bakavuga ngo urabona, FPR yafashe imbunda mu myaka ine gusa, iba yafashe ubutegetsi. Bakampa ingero bati reba ba Besigye b’i Bugande bamaze imyaka hafi 20 byarabananiye. Bakambwira ba Tshivangirai yapfuye atabugezeho. Bakambwira ba Odinga…”

Ngo yabasubije ko nibura abo ngabo bamubwiye bafite icyo bamaze, atanga urugero rwa Dr. Kizza Besigye. Ati: “Njyewe navuga ko nshimira nka Kizza Besigye, yagize uruhare rukomeye cyane muri politiki ya Uganda kuko hari byinshi byahindutse. N’ubwo atabonye ubutegetsi direct (ako kanya), ariko ishyaka rye riremewe, afite abadepite, afite ba Guverineri.”

Ibyo Dr Habineza avuga ku barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari hanze y’igihugu basa nkaho batigeze bahirwa n’iyo nzira kuko bamwe bagiye bicwa; abo barimo abari abayobozi ba FDLR baherutse kwicirwa umusubizo muri Congo Kinshasa, col Patrick Karegeya waguye muri Afurika y’Epfo, n’abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, barimo abazanywe mu Rwanda.

Imiryango yabo nayo usanga ibagira inama yo kwitandukanya n’ibyo bikorwa bakaba baza mu Rwanda kurwubakana n’abandi.

Dr Habineza ayobora Democratic Green Partyof Rwanda ishyaka avuga ryazanye impinduka muri politiki y’igihugu ndetse leta y’u Rwanda ikaba yemera ibitekerezo byaryo, bimwe ikabishyira mu bikorwa. Yatanze urugero rwo kuzamura imishahara y’abakozi barimo abarimu, no gushyira icyogajuru mu kirere cy’u Rwanda n’ibindi bitandukanye iri shyaka ryavuze ko rizaharanira mu matora ya perezida wa repubulika aheruka ndetse n’ay’abadepite, iri shyaka ryagizemo imyanya ibiri. Iri shyaka ariko ryakunze kugaragaza icyifuzo cy’uko ryahabwa imyanya no mu zindi nzego zirimo bwite za leta n’iz’ibanze.

Ikiganiro Dr Habineza yagiranye na BWIZA TV