Rulindo: Ntibanyurwa n’uko hitwa ku kirenge cya Ruganzu nta gihari

Igitaramo kinikije ku kirenge cya Ruganzu mu murenge wa Gasiga karere ka Rulindo, ni mu gihe hafungurwaga imurikabikorwa ry’aka karere n’abafatanyabikorwa bako, ariko abaturage basigaranye ingingimira y’uko hitwa ku kirenge nyamara batakibona.

Iki kirenge cyari kigiye kwangirika ubwo abanyamahanga bakoraga umuhanda Kigali- Musanze, gitabarwa na Padiri Rugengamanzi Jean mu mwaka wa 1982 ahembwe amafaranga 400 y’u Rwanda  kubera ko yamaze imyaka umunani abitse iki kirenge cy’Umwami Ruganzu II Ndoli iwabo mu rugo yanga ko amateka y’Abanyarwanda asibangana.

Kwitwa ku kirenge ngo ni ishema ku batuye aka karere ariko ngo kuba batakibona gihari ngo bakiboneshe amaso yabo ndetse n’ababagana bagisure babibonamo igihombo gikomeye.

Abaganiriye na Thesourcepost.com basaba ko niba hari aho kiri(dore ko ngo babyumvise), cyagarurwa mu ngoro zihubatse kikajya kihasurirwa kuko ariho cyakomotse.

Ibi kandi babihurizaho n’ubuyobozi bw’aka karere, Meya wungirije ushinzwe ubukungu, Mulindwa Prosper, avuga ko batangiye ibiganiro n’abafite umuco mu nshingano ngo icyo kirenge kigarurwe ku kirenge muri Rulindo.

Ati “ Icyo kibazo kirahari ariko ibintu byose bigomba kugira inzira bicamo. Kuba cyarajyanwe mu ngoro ndangamurage, ntabwo ari ukudusahura ahubwo kwari ukukirengera kubera ko igihe Abashinwa bakoraga umuhanda wa kaburimbo bwa mbere, ibuye cyari kiriho imashini yararisunitse. Urumva ryari rigiye guta agaciro, bakarihisha cyangwa bakarimena. Ariko Umupadiri w’umunyabwenge wari uzi agaciro kacyo, yaragifashe akijyana mu nzego zibishinzwe kigera mu ngoro ndangamurage barakibika”.

Akarere kemeza ko gafite ubushobozi bwo kwibikira icyo kirenge ku buryo ntacyo cyaba, dore ko ngo usanga abasura iyi ngoro y’amateka basaba ko iki kirenge nacyo cyajya mu byo basura.

 Kubona iki kirenge birashoboka ariko si ibintu byoroshye ukurikije ibisobanuro by’ Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda, Amb. Robert Masozera. Avuga ko kibitse ahantu hatagerwa n’abantu benshi, ariko abayobozi b’aka karere bazagisura ubundi bagakomeza kugirana ibiganiro by’uko bakijyana ku kirenge.

Ikirenge gishushanya icya Ruganzu

 Ati “Nibwira ko igikwiye gukorwa ari uko habaho intumwa z’akarere zaza gusura aho icyo kirenge kibitse, kuko aho kibitse ntabwo kimurikwa. Ntabwo abasura ingoro ndangamurage bahabona, kibitse ahantu habugenewe n’abazi aho iryo buye ribitse ni bakeya…Icya kabiri ni uko ibintu bibitse mu ngoro ndangamurage biba byabaye umutungo bwite wa Leta. Kugira ngo umutungo wa Leta ube wava aho uri ngo uze hano, kuko naho ni muri Leta, ngira ngo hari ibintu bigomba kunozwa mu buryo bw’amategeko. Turabiganiraho, gusa igishoboka ni uko iryo buye ryashobora kuba ryazanwa kumurikwa hano mu gihe cyumvikanweho mu gihe hakinozwa amategeko yabyo”.

Ukurikije ibivugwa na Masozera ni uko kugirango uyu mutungo ujyanwe muri Rulindo bishobora kuzemezwa n’inama y’abaminisitiri.

 Iki kirenge cyerekana ibikorwa bidasanzwe bamwe bafata nk’ibitangaza bivugwa ku mwami Ruganzu Ndoli wanyuraga ahantu ibirenge bye bikishushanya ku ibuye ndetse n’ibyo babaga bari kumwe.

Inkomoko y’izina ku Kirenge

Ahitwa ku Kirenge cya Ruganzu ubu ni mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Rusiga nko mu birometero birenga gato 20 uvuye i Nyabugogo.

Uyu Ruganzu II Ndoli yarerewe i Karagwe k’Abahinda muri Tanzania kwa Nyirasenge, Nyabunyana. Amaze gukura yagarutse mu Rwanda rwa Gasabo arwana we n’ingabo ze zari zizwi nk’Ibisumizi ngo yigarurire igihugu.

Ageze i Rubingo (Mu Karere ka Rulindo) ahari hatuye umutware Rubingo asanga yahingishije ubudehe (gutereka inzoga abantu bakaza bakaguhingira barangiza mukazinywa).

Ruganzu ahageze nawe yagiye mu bandi bahinzi, yitakuma nk’abandi, atera umwete abahinzi, ageze imbere y’umuhinza Rubingo amukubita ifuni aramwica, aba yigaruriye ako gace atyo.

Ni naho havuye imvugo ko inzoga za Rubingo n’ubu zikibira. Impamvu ni uko icyo gihe zitigeze zinyobwa kuko abahinzi bakwiriye imishwaro bakagenda batazinyoye nyuma y’aho umutware wabo yari amaze kwicwa.

Ruganzu amaze kwica Rubingo we n’Ibisumizi, bagiye biruka ngo abaturage batabamerera nabi, nibwo bageze mu Murenge wa Rusiga ahitwa ubu ku Kirenge, bahagera bafite inyota basaba amazi Shebuja.

Mu gushakira amazi ingabo ze, Ruganzu ngo yahagaze ku Rutare arasa umwambi hakurya mu gikombe cy’iburyo havamo isoko abwira abahutu n’abatutsi ngo ni bajye kuri iyo soko maze banywe maze arasa no mu gikombe cyo hakurya ibumoso havubuka isoko abwira abatwa ngo nabo ni bajye ku nywa amazi.

Urwo rutare Ruganzu yahagazeho arimo kurasa niho hiswe ku Kirenge cya Ruganzu.

Padiri Rugengamanzi wamaranye ikirenge cya Ruganzu imyaka umunani

 Ntakirutimana Deus