”Mama A0” n’abo bahatana mu Majyaruguru batangiye kwiyamamariza ubusenateri

.

Dr Nyinawamwiza Laetitia bita ‘Mama A0 usanzwe uyobora CAVM/Busogo na bagenzi be 6 bahatanira guhagararira intara y’amajyaruguru muri sena batangiye ibikorwa byo kwiyamamaza muri iyi ntara.

Ibi bikorwa bigamije kugaragaza imigabo n’imigambi y’aba bakandida bazatoranywamo babiri byatangiriye mu karere ka Gicumbi kuwa Kabiri tariki 27 Kanama 2019.

Komiseri muri Komisiyo y’amatora National Electoral Commission-NEC) Bamwine Loyce aributsa abakandida Senateri muri iyi ntara kubahiriza amabwiriza yose yo kwiyamamaza nk’uko bayagejejweho na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Guverineri w’iyi Ntara Gatabazi Jean Marie Vianney arashimira Abakandida Senateri ko bahisemo kwiyamamariza guhagararira iyi Ntara muri Sena, arasaba abazatorerwa guhagararira kuzarushaho kwegera abaturage no kuzaharanira guteza imbere imibereho yabo.

Mama A0 ni izina Dr Nyinawamwiza yahawe n’abanyeshuri kubera uruhare yagize mu kugabanya umubare w’abanyeshuri bajyaga birukanwa muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Busogo ikitwa ISAE Busogo. Icyo gihe hirukanwaga abatagize amanota 14.5 kuri 20 barangije umwaka wa mbere ariko akigera ku buyobozi bw’iri shuri yahaye amahirwe aba banyeshuri barangiza iki cyiciro cya A0.

Dr Nyinawamwiza bita Mama A0

Aya matora azaba guhera ku itariki ya 16 kugeza ku ya 18 Nzeri 2019. Agiye kuba ku nshuro ya gatatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Azaba agamije itorwa ry’abasenateri 14 muri 26 bagize sena y’u Rwanda. Abandi 12 basigaye bashyirwaho n’izindi nzego.

Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 barimo 14 batorwa , abandi 12 bashyirwaho n’izindi nzego.

Muri 12 badatorwa harimo 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika mu bihe bitandukanye (4 bashyirwaho manda igitangira abandi 4 bagashyirwaho mu mwaka ukurikira) ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga.)

Babiri basigaye baturuka mu barimu n’abashakashatsi; umwe atorerwa muri kaminuza n’amashuri makuru bya Leta, undi agatorerwa mu yigenga.

Mu Mujyi wa Kigali hatorwa Umusenateri umwe, mu Ntara y’Amajyaruguru 2, mu zindi Ntara hagenda hatorwa batatu. Batorwa mu ibanga mu buryo buziguye, bagatorwa n’inzego zatowe n’abaturage; Inama Njyanama z’uturere na Biro z’Inama Njyanama z’imirenge.

Abakandida bahatana mu ntara y’Amajyaruguru

Kuva kuwa 27 Kanama hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza bizageza kuwa 15 Nzeri 2019, hazabaho igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida, ku wa 16 Nzeri 2019 habeho amatora y’Abasenateri 12 batorerwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Ku wa 17 Nzeri 2019 hateganyijwe itora ry’Umusenateri utorerwa muri za Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta, ku wa 18 Nzeri 2019 ni itora ry’Umusenateri utorerwa muri za Kaminuza n’amashuri makuru byigenga.

Abasenateri batowe mbere y’uko Itegeko Nshinga rivugururwa mu 2015 bari bafite manda y’imyaka 8 idashobora kongerwa, aho iri tegeko rivugururiwe Abasenateri bazajya bagira manda y’imyaka 5 ishobora kongerwa inshuro imwe.

Bitarenze itariki ya 30 Nzeri 2019, Komisiyo y’amatora (NEC) izatangaza burundu Abasenateri batowe. Abariho ubu bazasoza manda yabo ku wa 9 Ukwakira 2019.

Ntakirutimana Deus