Brazil yanze miliyoni $22 zatanzwe na G7 zo kuzimya ishyamba rya Amazon

Guverinoma ya Brazil ivuga ko itazafata inkunga y’ibihugu bikize cyane bigize ihuriro rya G7 yo gufasha iki gihugu guhashya imiriro iri gutwika ishyamba ry’inzitane rya Amazon.

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa – bwakiriye inama ya G7 yarangiye ejo ku wa mbere – yavuze ko bagiye gutanga miliyoni 22 z’amadorari y’Amerika.

Imiriro muri Amazon
Image captionImiriro yibasiye ishyamba Amazon rituma isi idashyuha ku muvuduko ukabije, uyu mwaka ngo yiyongereye ku kigero cya 80%

Abaminisitiri bo muri Brazil baravuga ko ayo mafaranga adakenewe ndetse bashinja ibyo bihugu by’amahanga gushaka kugenga no kugenzura ishyamba rya Amazon.

Amashusho y’icyogajuru yerekana ko imiriro ikomeje gutwika iri shyamba mu buryo butigeze bubaho mbere.

Avuga kuri iyo nkunga, Onyx Lorenzoni, umuyobozi w’ibiro bya Perezida Jair Bolsonalo wa Brazil, yabwiye igitangazamakuru Globo cyo muri Brazil ati: “Barakoze, ariko iyo nkunga yafasha cyane amashyamba y’i Burayi.

Akomoza ku muriro watwitse Kiliziya nkuru ya Notre Dame i Paris, Bwana Lorenzoni yongeyeho ati: “Macron udashobora n’umuriro kuri kiliziya iri mu murage w’isi arashaka guha amasomo igihugu cyacu?”Macron yasezeranyije kongera kubaka kiliziya nkuru ya Notre-DameUmuriro wadutse muri Californie umaze guhitana abantu 25URwanda: Ikamyo itwaye ibitoro yahiriye iruhande rwa ‘station ya essence’

Ernesto Araujo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Brazil, na we yanditse kuri Twitter avuga ko hari umugambi w’amahanga wo kugenzura ishyamba rya Amazon “babicishije mu kubeshya ko hari ikibazo”.

Mu minsi ishize ariko, Perezida Bolsonaro aheruka kuvuga ko guverinoma ye idafite ubushobozi buhagije bwo guhashya umuriro ukomeye cyane wibasiye iryo shyamba ry’inzitane rinini ku isi.

Inama y’abategetsi b’ibihugu bya G7 yanzuye ko iki kibazo kiri mu byihutirwa byo gukemura.

Ejo ku wa mbere umukinnyi wa cinema Leonardo DiCaprio yameye inkunga ye ya miliyoni eshanu z’amadorari yo kurengera iri shyamba.

Porofeseri Yadvinder Malhi, umuhanga mu bidukikije wo muri Kaminuza ya Oxford, yabwiye BBC ko guverinoma ya Brazil yagabanyije ingengo y’imari ishyira mu kurengera ibidukikije ku kigero cya 95%.

Iyi miriro ngo ni ingaruka z’ubushake bucye bwa Leta, ubu yashyize imbaraga mu kongera ubuhinzi.

Inkunga yemewe ni iyihe?

Perezida Macron yavuze ko inkunga ya miliyoni 22 z’amadorari yemewe n’ibihugu bigize G7 igomba guhita itangwa ako kanya.

Iyi nkunga ngo ni iyo kwishyura indege zizimya umuriro, akaba yemeye kandi ko Ubufaransa bwatanga n’ubushobozi bwa gisirikare muri ibi bikorwa.

Perezida Bolsonaro ariko amaze iminsi atareba neza mugenzi we Macron ndetse amushinja imigambi ya gikoroni yihishe inyuma y’inama ya G7. Akavuga ko “nta mpamvu abona yo gutera Amazon”.

Amashusho y'icyogajuru yerekana ko nta bundi uyu muriro wigeze utwika iri shyamba muri ubu buryo
Image captionAmashusho y’icyogajuru yerekana ko nta bundi uyu muriro wigeze utwika iri shyamba muri ubu buryo

Kuki badashaka iyo nkunga?

Bwana Bolsonaro yakunze kuvuga kenshi ko ibihugu by’i Burayi biri kugerageza kugera ku mutungo kamere wa Brazil, ko inyungu zabo bashaka kuzigeraho bitwaje ibikorwa bita byiza.

Mu kwezi gushize kwa karindwi, Bwana Bolsonaro yabwiye abanyamakuru ati:”Brazil ni nk’isugi buri wese wo mu mahanga yifuza kwimaraho ipfa”.

Avuga kandi ko Abanyaburayi ngo batekereza ko ishyamba rya Amazon atari irya Brazil.

Brazil iri gukora iki?

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, nyuma y’igitutu cy’amahanga, Bwana Bolsonaro yategetse abasirikare gutangira guhangana n’uyu muriro.

Ubu iki gihugu kivuga ko abasirikare 44,000 boherejwe kuwuzimya no kurwanya ibindi bikorwa byibasira ibidukikije, ibikorwa biri gukorwa muri Leta zirindwi muri iki gihugu.

Imiriro y’agasozi ikunze kwibasira iki gihugu mu gihe cy’izuba, gusa amashusho y’icyogajuru yerekana ko muri uyu mwaka iyi miriro yiyongereye ku kigero cya 80%.

Ishyamba rya Amazon ni ryo shyamba ry’inzitane rinini kurusha andi ku isi, rifatwa nk’igice cy’isi gituma nibura ubushyuhe bw’isi bugabanuka. Rikora ku bihugu bitandukanye ariko igice kinini kiri muri Brazil.