Tanzania igiye gucyura mu Burundi impunzi zabwo zayihungiyemo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Tanzania yatangaje ko guhera tariki ya 1 Ukwakira impunzi z’abarundo zose zahungiye muri icyo gihugu zigomba gucyurwa zibyemeye cyangwa zitabyemeye.

Bwana Kangi Lugola avuga ko icyatumye bahungira muri icyo gihugu kitakiriho.

Bamwe muri izi mpunzi babwiye  BBC dukesha iyi nkuru ko kubacyura ku ngufu ari ukubashora mu byago kuko ngo icyo bahunze kigihari.

Ishami rya Loni rishinzwe impunzi (HCR) ritangaza ko nubwo bimeze nk’aho  amahoro yiyongereye mu gihugu ngo ntiharagera ko impunzi zacyurwa.

Iki gihugu cyacumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 200 z’abarundi bahunze ibibazo bya politiki byatewe n’umutekano muke muri iki gihugu guhera muri 2015 ubwo haburizwagamo ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza.

Ntakirutimana Deus