Kongera ‘guma mu rugo’ byaba ari igisubizo?

Gahunda ya guma mu rugo ku bantu ndetse n’akato ku matungo, ni uburyo bwifashisha mu kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo, ese ubu buryo ni igisubizo ku mibereho y’abanyarwanda usanga abenshi barya ari uko babonye ikiraka.

Mu byumweru bibiri bishize Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gusubizaho gahunda ya Guma mu rugo ariko mu Mujyi wa Kigali gusa kubera ubwandu bwinshi bwa COVID-19 bwahagaragaraga. Ni uburyo bwigeze kwifashishwa mu mwaka ushize wa 2020. Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko ubu buryo bwatanze umusaruro muri Kigali, kuko ngo abandura bari kugabanuka.

Nkuko abaturage benshi bagiye babivuga, icyifuzo ni uko abandura bagombye kugera kuri zeru, ariko hari n’ibibazo bitandukanye bibugarije bagiye bagaragaza, ku isonga hazamo ubukene, inzara kuri bamwe n’ibindi.

Icyizere mu Banyarwanda kirarushaho kuyoyoka

Guma mu rugo ni icyemezo guverinoma ifata ikakimenyesha abanyarwanda mu buryo butunguranye. Ni gahunda kandi batamenyeshwa igihe izarangirira ngo babe bakwisuganya ku bijyanye n’igenamigambi ryabo ry’igihe runaka.

Iryo tungurana iyo rihuye n’abantu bari baragerageje kuba inyangamugayo hari igihe ribahemuza, ariko atari ku bushake. Aha ni ukuvuga bamwe mu bakora ibimeze nk’ibiraka bagerageza kwirya bakimara bakishyura ba nyiri inzu mu bihe bisanzwe, ku buryo hari n’abatabararanya mu kubishyura, ariko batunguzwa guma mu rugo bakabura icyo bishyura.

Nyir’inzu utazi uko umukodesha yinjiza amafaranga amwishyura ntashimishwa no kubona atamwishyura bityo akamutakariza icyizere, utishyuye akitwa umuhemu. Ibi byagaragaye muri guma mu rugo yo mu mwaka ushize ndetse n’iyo muri uku kwa Mbere 2021, ikiruseho ni uko bitabaye muri Kigali gusa, nyamara guma mu rugo ariho iri gusa.

Guma mu rugo muri Kigali isoko y’ubukene mu gihugu

Umumotari ukorera mu Mujyi wa Kigali, utuye mu karere kamwe gakikije uyu murwa, aherutse gutaka inzara, avuga ko ubwo guma mu rugo yatangazwaga, yari afite amafaranga 5000 Frw. Mu bunyamugayo bumuranga, ngo yahisemo gushyira moto nyirayo utuye muri Kigali, ariko ngo yagize ibyago imupfiraho mu nzira, arayicunga kugeza ayimugejejeho.

Ayo mafaranga yavanyemo ayo kwifashisha mu kwivuza uburwayi yari afite, ayo asigaranye ayaguramo ibiryo byamutunze mu minsi mike, ubu ari kubunza imitima yuko azabaho muri iki gihe. Yibaza impamvu guverinoma itegura uburyo bwo gufasha hatangwa ibiribwa, ikabugenera abo muri Kigali gusa kandi mu cyaro naho haba harimo abashonje, bakeneye ubwo bufasha.

Iby’uyu mumotari avuga ni bimwe mu biri mu mitima y’abantu benshi, bazi neza ko gushyira Kigali muri Guma mu rugo, bifitanye isano ikomeye no kuhashyira igihugu cyose.  Icyo baheraho ni uko Kigali ari isoko y’amafaranga atunga igihugu cyose, aho ibicuruzwa bituruka imahanga bishyika, bigapakururwa n’abakarani, ababibarura bari aho, ababitwara bari aho, ababirangura kuri make niho babivana, ibinyabiziga bibitwara biri aho, niho hakunze kubera inama zitanga ubuzima kuri benshi n’ibindi…

Nta kibazo cy’inzara mu turere!!!!!!!!!

Muri guma mu rugo y’igihugu cyose yabaye mu 2020, abayobozi bagiye bavuga ko nta kibazo cy’inzara cyangwa cy’abaturage bari bakeneye ibiribwa bariho nkuko byagiye bikorwa mu Mujyi wa Kigali. Gusa bamwe mu baganiriye na The Source Post bagiye bataka iyo nzara, banenga abayobozi babo bagiye bavuga ko nta kibazo cy’abakeneye ibiribwa muri utwo turere kuko ngo abenshi usanga bahinga bagasarura.

Umwe mu bari babeshejweho n’imikino yo kugurisha amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga wari utuye mu karere kamwe mu nkengero za Kigali, byamuteye ikibazo atarikura kugeza uyu munsi, aho yagiyemo nyir’inzu amafaranga agera mu bihumbi 300, akabura ibitunga umuryango we, kuko yabuze uwo atakira, akagirana ibibazo na nyir’inzu yakodesha, bityo akanenga imvugo yakoreshejwe na bamwe mu bayobozi ko abaturage babo ari abahinzi badakeneye ibiribwa.

Ubuzima bumeze gute?

Bamwe mu Banyarwanda barumiwe!, abakarani barumiwe, abakanishi ni uko, ababaji ni uko, abacuruzi ni uko, abakodesha ni uko, abakodeshwa ni uko, abahinzi bamwe ni uko, abakoresha ni uko, abakozi bo mu rugo bo ntibasanzwe bavugwa ariko abari guhembwa ni mbarwa, byose kubera guma mu rugo itari ku buso bunini bw’igihugu, ahubwo iri I Kigali gusa.

Guma mu rugo ni uburyo bwiza bwo kugabanya ubwandu mu gihe hari icyorezo, ariko abaturage bavuga ko bahuriramo n’urundi rusobe rw’ibibazo bemeza ko bifite ubukana kurusha icyorezo ubwacyo, dore ko abenshi bahuriza ko guma mu rugo yo muri Kigali, isa n’ihagaritse ubuzima bw’ bw’igihugu ku kigero cyo hejuru.

The Source Post yagerageje kubaza ibyiciro bitandukanye by’abantu uko bahagaze muri iki gihe. Abamotari yewe n’abakorera mu turere tutari muri guma mu rugo, abenshi baparitse moto kuko isoko y’ahabarizwa amafaranga, ariyo Kigali itari gukora.

Abanyamakuru bavuga ko guma mu rugo yatumye akazi kabo gahagarara ku kigero cyo hejuru, kuko n’abikorera bake bajya bakorana naryo usanga mu gihe cya guma mu rugo ibikorwa byayo bigenda gake ku buryo ya mikoranire yabo naryo itagenda neza, maze bigateza ibibazo bitandukanye muri uyu mwuga, ubusanzwe usanganywe ibibazo byinshi.

Guma mu rugo y’ahandi , leta iha  abaturage amafaranga

U Rwanda ni igihugu kiri mu nzira y’amajyambere, gikomeje kwishakamo ubushobozi bwo kwibeshaho no guteza imbere abaturage, kitanganya ubushobozi na bimwe mu bihugu nk’iby’i Burayi aho usanga nko mu Bwongereza leta ifata amafaranga ikayaha abaturage bakabasha kwihahira icyo bashaka, gihagije mu gihe cyose bazaba bari mu rugo. Ikindi ni  uko ku bakozi leta yagiye ibaha 80% by’umushahara wa buri kwezi.

Mu Rwanda birakwiye ko guma mu rugo yashyirwa mu bikorwa ariko hagakorwa n’andi masesengura menshi, ajyanye n’imibereho y’abaturage, ubuzima bwabo, ibyiciro by’ubudehe, ikibatunze n’ibindi. Ikindi kandi abaturage basaba ko bajya babwirwa aho ubwandu bufite ubukana ndetse n’ibyiciro byanduye kugira ngo bashake uburyo bakwirinda icyo bazi n’aho kiganje.

Bamwe mu baturage basaba ko igihe habaye guma mu rugo byibura abayobozi kugera kuri gitifu w’akagari bajya bigomwa umushahara wabo ukifashishwa mu gufasha bafite ikibazo cy’inzara.

Ku ruhande rw’abafite ibikorwa bigenda bisubikwa kubera iki cyorezo basaba ko bajya basonerwa cyangwa bakagabanyirizwa ibijyanye n’imisoro, ababuze uko bamenyekanisha ibibazo byabo nabo nyuma bakumvwa.

Hari n’abavuga ariko ko u Rwanda rushobora kuzahura n’ikibazo cy’inzara mu gihe kiri imbere nyuma yuko gahunda ya guma mu rugo no mu karere hari bamwe mu bahinzi igizeho ingaruka zirimo kubura uko bagera ahari ibikorwa byabo, ibikoresho byahenze ndetse no kuba abantu bamwe badatuje mu mutwe byatuma bakomeza gushora imari yabo.

Muri rusange abaturage ntabwo bashyigikiye guma mu rugo bavuga ko ‘yabashyize hasi’ ku bijyanye n’imibereho ndetse n’ubukungu. Umwe muri bo ati “N’ubundi nituyimaramo (guma mu rugo) ukwezi, coronavirus ntizaba ishize. Abantu bari kudindira. Guma mu rugo iba ikenewe igihe indwara itaramenyekana imiterere; aho yiganje; ibyiciro by’abo izahaza ndetse no guteganya uburyo bwo kwita ku banduye burimo kuba no kwegeranya ibikoresho byo gupima. Ibi kandi kugeza ubu birazwi.

Iki gitekerezo cye cyakiriwe neza n’abantu benshi gikomeza kivuga ko igwikiye ari ukureba uko ingamba zo kuyikumira zirimo guhana intera, kwambara udupfukamunwa, no gukaraba intoki no kureba ibikorwa bitari ibanze nko kwidagadura bigahagarikwa, ariko guma mu rugo oya.”

Abandi bavuga ko abaturage bakwiriye kwigishwa uko bitwara imibiri yabo ikagira ubwirinzi n’ubudahangarwa bijyanye n’amafunguro bafata ariko guma mu rugo igakurwaho. Aha mu bigo by’amashuri byagiye bigaragaramo coronavirus abanyeshuri baho bagiye bahabwa icyayi n’igikoma babanza gushyiramo umwenya na tangawizi kandi ngo byatanze umusaruro.

Loading