Muhanga: Itungurana ku mitekereze y’abaturage n’uburyo bw’imibereho ku batuye i Mbare

Ibikorwa bya Hope birema umuryango utanga icyizere cy'eho heza

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

I Mbare, santere izwi no mu mateka [si uko i Mbare badiha] mu Kagari ka Kinini mu Murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga, mperutse kugirirayo urugendo rwa mbere kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda, ubu harangwa no gutungurana ku mibereho n’imitekerereze by’abahatuye.

Uturuka i Kabgayi werekezayo hari imihanda yakozwe ku buryo bujyanye n’icyaro yashyizwemo laterite, umumotari umwe ati “iranyerera twarayishimiye.”

Maze kuhagera natereye amaso ahantu hari hasanzwe inzu yubatse na rukarakara itarakundaga kwihanganirwa n’imvura y’itumba n’umuhindo. Dore ngo nyikubite amaso nsanga irererana. Haruguru gato yaho hari ikigega cy’amazi cya ‘rutura’ bari kuhubaka cyegereye ikindi gihari kitari gito. Negereye umugore waho umaze igihe ari umupfakazi [umugabo we amaze imyaka isaga 25 apfuye], mushimira iterambere yagezeho, nti “mwarakoze. Imiyoborere myiza u Rwanda rufite yabateje imbere.”

Ati “ Tubayeho neza, Kagame nta kiza atazatugezaho.”
Akivuga gutyo umuntu ahita ampamagara kuri telefoni, mwiseguraho nti “ nyemerera muvugishe akanya gato. Nawe ati nta kibazo. Mpindukiye ndeba hirya nahise mpabona kandagira ukarabe(igizwe n’icyuma giteretseho indobo ifite robine). Nihutiye gufungura robine ngo ndebe ko ikora. Wa mubyeyi ati “Fungura urebe uko twateye imbere, Hope yatugize abasirimu.” Nti “Hope” ati “umushinga twazaniwe n’umwana wacu Aimable.”

Ntakirara abunza imitima niba inzu ye itari bumugweho

Nti “Aimable?” ati “Yego wa muhungu wo kwa kanaka” Nahise nkoma agatima ku musore muremure nibuka hambere yiga mu mashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Shyogwe. Nongera kwibuka ko yigaga uburezi. Nti “Aimable niwe ubateje imbere gutya?”, ati “akagari twese amaze kutugira abasirimu ; bamwe yaratwubakiye, abandi abishyurira mituweli, umuryango wose, twese yaduhaye kandagira ukarabe, abana bacu n’abuzukuru ntibakibura ibikoresho by’ishuri, yaduhaye radiyo by’akarusho yaduhaye telefoni.”

[Bavuga Aimable nk’umwe mu bagize uruhare mu gutangiza Hope of Family, kuko bamuzi cyane nk’uvuka muri ako gace].

Mu birori byo gutaha aho Hope of Family ikorera

Nkimeze nkuri mu nzozi natereye agatima ku mushinga witwa Hope of Family, wateranyirije abirabura n’abera i Mbare ubwo watahaga inyubako ikoreramo, inatangiza ibikorwa bitandukanye. Icyo gihe hari haje n’umudepite ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, abaturage bakubise buzuye[hari mu mwaka w’2019].

Uwo mubyeyi yambwiye ko hafi y’abaturage bose batuye muri ako gace bagiye batezwa imbere muri ubwo buryo. Narenze ingo nk’ebyiri ngera mu rwa gatatu, nabo Hope of Family yabateje imbere. Bafite kandagira ukarabe, akarima k’igikoni, radiyo na telefoni, bahabwa mituweli ndetse n’abana babo barihirirwa n’uwo mushinga unabaha ibikoresho bakenera byose ku ishuri.

Bubakiwe mu buryo bubanyuze

Umubyeyi nahasanze ati “Tujya no gusura abana ku ishuri, tukaganira n’abarimu twicaye hamwe, tukareba uko abana bacu biga, turashaka ko baziminuza nkawe. Akomeza avuga ko hatabuze abantu bageze ku 10 bubakiwe n’uwo mushinga inzu zigezweho, nyuma yo kugaragaza ko bafite ikibazo cy’amacumbi; abari bafite inzu zendaga kubagwaho, abo zari zarananiye kuzuzuza n’ibindi. Yarengejeho ikindi nari nabonye ariko ntakitayeho cyane cyuko bubakiwe uturima tw’igikoni.
Umwana waho ati “Ab’ahandi twigana batwita abana b’abakire kuko babona dufite ibyangombwa byose.”

Uwumva ibyo nta kuntu atasabwa n’ibinezaneza aka bya bindi abagatolika baririmba ngo ‘ibinezaneza byaransaze igihe bambwiye bati ‘tujye mu nzu y’Uhoraho.”

Nongeye guterera agatima kuri Aimable, umusore wari uzwi nk’umuhanga[mu mudugudu yari nko muri batatu batsinze bakajya mu mashuri yisumbuye], ucisha make, uhorana amatsiko, watekereje ko iterambere agezeho ataryihererana ahubwo agatangira igitekerezo cyo gushakisha abaturage yafasha ahereye aho avuka, akabashakira abaterankunga baturutse i Bwotamasimbi. Nongeye guterera agatima ku bijyanye no gufasha abanyeshuri, umubyeyi abakurikirana ku ishuri ko biga neza, mbihuza na bwa burezi yize aho akomoka.

Aimable uharanira iterambere ry’abatuye Muhanga

Ibyo byatumye ntihutira kubaza Aimable isoko y’izi mpinduka yagejeje ku baturage[kuko hari bamwe bajya bishimagiza], ahubwo nashakishije amakuru yimbitse kuri uyu mushinga nyuma yo kubwirwa bike muri byo n’abaturage wafashije. Nahisemo kwiyambaza interineti. Dore ibyo nahabonye : uyu mushinga Hope of Family ‘ibyiringiro by’umuryango’ wihaye intego yo kugabanya ubukene bukabije mu miryango ubicishije mu guharanira uburezi buboneye bw’abana, ushishikariza ababyeyi kugira uruhare muri ubwo burezi.

Itungurana ku mitekereze y’abaturage n’uburyo babayeho

Mvuye aho nageze mu ngo zitandukanye, ngenda nitegereza uburyo uyu mushinga wabagejeje ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’ab’ahandi utarafasha. Urugo rufite akarima k’igikoni gateyemo imboga z’ubwoko butandukanye, rufite kandagira ukarabe; ruzi ko buri gihe abarugize bagomba gukaraba mbere yo gufata amafunguro, na nyuma yo kuva mu bwiherero, nasanze ntacyo warunganya.

Buri muryango uhabwa radiyo ikoreshwa n’izuba na telefone

Abo twaganiriye banavuze yuko bahawe na radiyo baterefona abarimu ku ishuri, bagahana igihe bazasurirraho abana babo[mbere ya COVID-19). Bahawe na radiyo zibafasha kumva politiki y’igihugu, kuko badacikwa n’amakuru ndetse n’ibindi biganiro bibafasha kuba abanyarwanda nyabo.

Baba nyambere ku muganda no mu bindi bikorwa

Aho batuye kandi bagiye bahakora impinduka zitandukanye biciye mu kwitabira gahunda za leta, ku muganda nibo ba mbere bahagera mbere[ibyo ni akabanga nibiwe n’umwe mu batari muri uwo mushinga.

Umwe mu bayobozi yavuze ko uyu mushinga wabafashije, ku bijyanye no guhindura imyumvire y’abaturage, kubateza imbere mu by’ubukungu n’imibereho myiza, kubafasha kumenya gusoma no kwandika no gufungura ubwonko bakareba kure.

Umubyeyi afata umwanya agasubirishamo amasomo abana be, aha ni muri COVID-19

Uruhare rw’uwo mushinga mu guteza imbere abaturage nakomeje kurushakisha kuri interineti maze mbona ubushakashatsi bwakozwe n’abarimu ba kaminuza y’u Rwanda ku ruhare rwa Hope of Family mu guteza imbere imibereho y’umuryango, bwakozwe na Tabaro Cyprien na Uwamahoro Jeanne d’Arc, bukaba bwaramuritswe mu mezi atanu ashize, bwari bugamije kureba uruhare rw’ababyeyi mu kwita ku burezi bw’abana babo, harebwa abo mu miryango ikennye.

Ibikorwa bya Hope birema umuryango utanga icyizere cy’eho heza

Bwerekanye ko mu myaka ibiri ishize uyu mushinga wafashije imiryango isaga 100 yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, wabafashije gutera imbere, kwita ku bana biga, biciye mu kubasura ku ishuri n’ibindi. Ababyeyi basobanukiwe uruhare rwabo mu kwita ku burezi bw’abana babo.

Batewe inkunga yo korora izabateza imbere

Muri rusange ibyavugwaga na wa mubyeyi ni igice gito muri byinshi byakozwe, bigakorwaho n’ubushakashatsi bwatangajwe no mu binyamakuru bitangaza iby’ubushakashatsi ndetse bikaganirwaho mu Rwanda no muri Amerika.

Depite Uwanyirigira yabwiye abafashwa gukomeza kwiteza imbere kurushaho

Depite uwanyirigira Gloriose mu muhango wo gutaha ibiro by’uyu mushinga agaragaza ko ari igisubizo cyamunyuze, ati “Ntagiye muri byinshi,, ibyo guverinoma yacu ishaka biragaragarira aha. Igihugu gikeneye abafatanyabikorwa bagira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage. Gahunda mufite tuyihuje na gahunda y’igihugu, narabikunze cyane bituma nitabira ibikorwa byanyu. Ibikorwa byanyu twe biradufasha, nkanjye nk’intumwa ya rubanda, bikanshimisha kurushaho kubona abaturage bishimye.”

Hope of Family ni umushinga washinzwe mu mwaka w’2016, utoranya abakene ufasha mu gihe cy’imyaka ibiri nyuma ukabacutsa ugatoranya abandi witaho.

Muri COVID-19 bongeye kugobokwa na Hope of Family
Abayobozi ubwo batahaga inyubako ya Hope of Family
Abayobozi bagiye mu cyaro kureba ibikorwa byagezweho
Ibiro bya Hope of Family
Bimwe mu bikoresho babahaye
Abafashwa bagiye bubakirwa
Abana bafashwa barangwa n’akanyamuneza
Basura umushinga w’ubworozi bw’ingurube
Zimwe mu ngurube boroye
Umuryango wuzuye akanyamuneza nyuma yo kubakirwa
Radiyo na telefone bahabwa
Umuryango wizihiwe na kandagira ukarabe
Abanyamuryango bafashwa na Hope of Family

 

Loading