Uwihanganye wari Minisitiri yagizwe ambasaderi, Gasamagera, Kirabo na Hategeka nabo baratumwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abambasaderi bashya bahagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

Bamwe muri bo barimo Uwihanganye Jean de Dieu wari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo watumwe guhagararira u Rwanda muri Singapour.

Hari kandi Hategeka Emmanuel uhagararira u Rwanda muri leta zunze ubumwe z’abarabu. Aissa Kirabo Kakira muri Ghana, prosper Higiro muri Canada, Gasamagera Wellars muri Angola, Rwakazina Marie Chantal mu Busuwisi, mu Bushunwa James Kimonyo, Alfred Kalisa muri Misiri, Vincent Karega muri Rd Congo…..Dr Francois Xavier Ngarambe mu Bufaransa, Maroc ni Sheihk Harerimana Saleh, Francois Nkurikiyimfura muri Qatar, Yasmin Amri Sued muri Koreya y’Epfo, Eugene kayihura muri Afurika y’Epfo.