Inkuru y’uruhererekane: Urukundo rw’impanga(igice cya mbere)

Bakunzi ba The Source Post n’inkuru zanditse, nshimishijwe no gutangirana namwe iyi nkuru y’uruhererekane. Kubera ko iyi nkuru irimo inyigisho zikwiye ku bashaka kumenya urukundo nyarwo rugaragara mu nkuru inyuze uyisoma ntuzacikwe n’igice na kimwe.

Buri minsi ibiri uzajya ubona igice cy’iyi nkuru. Kubahiriza uburenganzira bw’umuhanzi ni ihame.

Igice cya mbere:

Dutangiriye ahantu mu cyaro hari umukobwa wari urimo asusurutsa abantu aririmba, hanze haparitse imodoka irimo umusore muremure wirabura.

Ubwo yinjiraga yahise yumva umukobwa wririmba neza pe!!!  Nibwo ashatse kumureba, mu gihe yari agiye neza kumureba ngo amumenye, umuntu amuhamagara kuri telephone maze asohoka hanze aramwitaba.

Guhuga gutyo byatumye ataha atabonye wa mukobwa, mu gihe yatahaga kubera ukuntu yihutaga bigaragara ko yashakwaga cyane yari agiye kugonga undi mwari (umukobwa) maze ahita ahagarara, ariko n’uwo mwari yarirukaga, yirukankana uwari umwibye telefoni.

Umusore ava mu modoka  ashaka kumuhagurutsa,nyamara wa mwari we yari yamaze guhaguruka.

Umusore aramubaza ati “Ni iyihe mpamvu ituma wirukanka amasigamana  mu muhanda utareba imodoka?”

Umukobwa ati “Ndeka nihute hari umujura unyibye amafaranga yo guhahisha ibyo bantumye atancika .”

Umusore amubaza amafaranga amwibye, umukobwa amusubiza ko ari igihumbi.

Umusore amuha amafaranga ibihumbi bibiri kuko ntayavunje yari afite ,ubwo umwari arayafata agiye kugenda,
Umusore aramubaza ati “Ese ubundi witwa nde?”
Aramusubiza ati “Nitwa Devota.”

Umusore ati “Devota,ubutaha ujye witonda mwana muto.”

Ku rundi ruhande mu mujyi hari undi mukobwa ari kubaza ati “Ese Mark yaba ari hehe ko namubuze ku murongo wa telefone?”Ubwo yari ari aho Mark akorera bamubwira ko yagiye mu cyaro gusura nyina.

Wa musore yaratashye asanga ni nyina wari uje ni yo mpamvu bari bamuhamagaye,
Nyina aramusuhuza“Mark amakuru yawe?”
“Ni meza.”,Amusubiza yishimye.

Bakomeza kuganira. Wa mukobwa wahoze aririmba yaje gutaha ari kumwe n’umusore wamufashaga gucuranga bagenda amubwira uburyo yaririmbye neza ahita anamubwira ko hari amarushanwa yo kuririmba uzatsinda bakamuha akazi, kandi ko azabera i Kigali.

Mark yaje kuryama akomeza kwibuka umukobwa yumvise aririmba ,uburyo yahoze aririmba neza. Agambirira kumushaka kuko yumvaga ashaka kumumenya. Bwarakeye Mark azindukira gushaka wa mukobwa hamwe yamwumvise abaririza ariko kuko atari azi izina bigatuma batamumenya kuko abaririmbaga icyo gihe bari babiri. Maze bimuyibeye arigendera ageze hafi y’urugo rwari ku nzira, imodika imupfiraho ahamagara uwaza kuyikora.

Mu gihe akiri aho amutegereje yumvise ijwi risa neza neza ni rya wa mukobwa yari yaraye yumvise kandi ari gushakisha. Wa mukobwa arasohoka aririmba, mu gihe Mark agiye kumureba telefone irasona ayirebye asanga ni Nailla umushaka aritaba
Nailla asuhuza Mark ati“Cheri amakuru?”,
Aramusubiza “Ni meza.”
Nailla ati “Ko naje kukureba ku kazi nkakubura wagiye he?”
Mark aramusubiza ati“Nagiye mu bintu by’akazi mu cyaro.”
Nailla ati “Ubwo se kuki utari wambwiye nkanaguhamagara kuri telefone ukajya wanga kuyifata.” Amutonganya.
“Ndaza uyu munsi turabivuganaho.” (Atuje).

Byatumye atabona wa mukobwa akomeza urugendo arataha. Yahitiye ku kazi ababaza aho bageze bategura amarushanwa, bamubwira ko bayageze kure. Ubusanzwe Mark yatunganyaga umuziki akaba n’umunyamideli.

Bevi yakomeje kwitegura kuzitabira amarushanwa abifashijwemo na Robert wamucurangiraga. Barateze bajya i Kigali ahari kubera amarushanwa. Mu gihe yarari kwinjira mu cyumba gihuriramo abitegura kujya imbere y’akanama nkemurampaka Bevi yahutaje Mark;
“Ariko ubwo umuntu w’inkumi nkawe ugenda ukandagira abantu amaso yawe akumarira iki?”, Arakaye cyane

“Mumbabarire sinabishakaga”,amusubiza atuje afite n’ubwoba.
“Ubutaha ujye ugenda ureba dore nk’ubu uranyanduje” yarakaye.

Mark yahise yinjira mu cyumba kiri buberemo amarushanwa. Amarushanwa yaratangiye benshi bakomeza kunyura imbere y’akanama nkemurampaka igihe cya Bevi kiragera araza ahagarara imbere agitangira kuririmba Mark yahise…….

Ese Mark nasanga umukobwa yashakaga ari we umuhagaze imbere biragenda gute?

Itegure umuseruko wa 2….

Umwanditsi Niyikiza Marie Grace.

15 thoughts on “Inkuru y’uruhererekane: Urukundo rw’impanga(igice cya mbere)

Comments are closed.