Royal fm yafashije abakundana kwizihiza umunsi wabo (amafoto)

Byari ibirori bidanzwe mu ijoro rya Saint Valentin ubwo abanyamakuru ba Royal FM basangiraga n’amatsinda y’abakundana 10 (10 couples)  ku munsi w’abakundana(Saint Valentin).

Ibi birori byateguwe na Royal fm ifatanyije na Park Inn by Radisson, Unilever ndetse na Wakanda  ari naho habereye ibi birori.

Uyu munsi watangiye ahagana saa Kumi n’ ebyiri z’umugoroba ubwo amatsinda 10 y’abakundana yahuriye kuri Royal fm batemberezwa muri studio z’iyi radiyo  nyuma bajya ahabereye ibirori, aho bafatiye amafunguro mu birori  bibereye ijisho.

Umukozi w’iyi radiyo ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa byayo, Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito avuga ko abagize aya matsinda babikoreye.

Ati “Buri wese yarahamagaraga akavuga inkuru ye y’ urukundo abumva radiyo nibo batoraga inkuru nziza, rero hatsinze abantu 15 ni nabo bazanye n’ abakunzi babo uyu munsi. Ndagira ngo mbabwire ko ibi ari ikimenyetso cy’uko radiyo yacu ari umukunzi uha agaciro abakunzi be aribo, aba batwumva”.

Abatsinze na bo bavuga ko ubusanzwe ibitangazamakuru bidakunze kugira uruhare mu mibereho isanzwe y’abakunzi bayo ariko bagashima ko ubu bitakiyumva nk’abakunzi ba Royal fm gusa, ahubwo bumva n’ubuyobozi bw’iyi radiyo bubaha agaciro.

Muri aya  matsinda 10 y’abakunzi, atanu muri yo azahabwa amahirwe yo kurara muri Park Inn by Radisson.

Uyu munsi wizihizwa tariki 14 Gashyantare witiriwe uw’abakundana, kubera ibikorwa byaranze umutagatifu uwizihizwaho (Valentin), umutaliyani wasezeranyaga rwihishwa abashakaga kubana, nyamara umwami wa Roma wariho atabishaka. Valentin yaje kuvumburwa aricwa.

Mu mafoto, dore uko uyu mugoraba wari  wifashe

Berekwa imikorere ya Radiyo Royal fm
Nta na hamwe bahejwe
Umunyenga w’urukundo wari wose
Ubunyunyuzi bw’urukundo bwari bwose

M.F.F.