Mu Rwanda hatangiye shene ya televiziyo yerekana filime zahinduwe mu Kinyarwanda (Dubbing)

B-TV shene (chaine) Nshya ya televiziyo mu Rwanda izanye umwihariko wo kwerekana filime zahinduwe mu Kinyarwanda (Dubbing)

Abayishinze bavuga ko ije kuryohereza abagore, urubyiruko n’abana bakunda filime.

Hashize iminsi mike abantu batangiye kureba shene nshya ya televiziyo B-TV, kuri Star Times 124, aho abari kuyikurikira barebaho filime nziza ziri mu Kinyarwanda

Uburyo bwo gusemura Filime mu Kinyarwanda bwatangiye kuva kera, ariko byakorwaga mu buryo butandukanye. Hari ibimenyerewe nk’agasobanuye; aho umuntu umwe areba filime akayisobanurira abandi.

Ubundi buryo bwo gusemura filime bwagaragaye kuri filime ya Yezu n’izindi zigamije ivugabutumwa rya gikirisitu, kandi ubwo buryo bwombi byarakunzwe cyane.

Ubuyobozi bwa BTV buvuga ko bwarebye uburyo abantu bakunda filime batazumva, maze busanga bazikunda kurushaho zibaye ziri mu rurimi rwabo gakondo.

“Uzarebe ukuntu abantu bakunda filime, zirabaryohera kandi ziba ziri mu ndimi batumva. Twebwe rero twatekereje ko abanyarwanda bakwiye kureba filime kandi bazumva mu rurimi rw’ikinyarwanda.”

Umuyobozi wungirirje wa BTV Bwana Felix Uwitonze, yongeyeho ati “BTV izagira ibiganiro by’ubwoko bwose, yaba amakuru, ibiganiro bihugura n’ibijyanye n’imyidagaduro. Ariko ‘Dubbing’ ni wo mwihariko wacu”

Ese Dubbing n’agasobanuye bitandukaniye he?

Dubbing ni uburyo bushingiye ku ikoranabuhanga rigezweho bwo gusemura filime mu ndimi runaka. Ubu buryo buramenyerewe cyane mu bihugu byateye imbere nka Espagne, U Bufaransa, U Budage n’ahandi hose.

Abakunze kureba filime z’uruhererekane za Novela burya ziba zarakozwe mu ndimi zikoreshwa muri Amerika y’Amajyepfo cyane cyane icyesipanyore (Spanish) ariko twebwe izo tubona ziba ziri mu gifaransa cyangwa Icyongereza.

Iryo koranabuhanga rigezweho ryo guhindura izo filime ni ryo bita Dubbing.
Twavuga ko Dubbing mu Rwanda yashinze imizi cyane muri za 2013 ubwo hatangiraga ikigo gikora dubbing nk’umwuga ari cyo Dubbing Rwanda Indusrty Ltd, icyo gihe nibwo cyashyize mu kinyarwanda filime nyinshi zirimo iz’abana nka Kirikou, Alvin, ndetse n’izindi zisanzwe, iz’uruhererekane nka the Black List n’izindi nyinshi.

Uwitonze ati “Uburyo izo filime zakunzwe n’abantu byaduhaye igitekerezo cyo kwagura ibikorwa, dukorana n’abandi bashoramali, n’abakora filime ku mugabane wa Afurika, ndetse twemeranya ko izo filime zajya zitambutswa kuri TV mu buryo buhoraho.”

Inyandko zimwe na zimwe zigaragaza ko mu Rwanda hakoreshwa indimi z’Ikinyarwanda,Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, n’izindi. Ariko nta washidikanya ko abenshi bavuga ndetse bakumva ikinyarwanda gusa.

Ubuyobozi bwa BTV buvuga ko izi filime ziri mu Kinyarwanda zizatuma abantu bumva amasomo yo muri filime, baryoherwe nazo kuko zizaba ziri mu rurimi bumva.

Bamwe mu bari kureba izi filime kuri BTV bavuga ko ubu buryo buje ari igisubizo kuko byajyaga bibagora kwereka abana filime zisobanuye, Nsabimana Evariste utuye mu mujyi wa kigali we asanga bizanatuma abantu bongera kugirira ikizere ururimi rw’ikinyarwanda, buri wese akaruvuga yumva atishisha.

Hari benshi bari gutangazwa no kubona izo Filime kuri BTV, bakibaza ukuntu abazungu bavuga ikinyarwanda bikabayobera.

BTV yatangiye gukora ku mugaragaro tariki ya 1/11/2019, ikaba iboneka kuri Star Times kuri Chaine ya 124.

Hari ibihugu bitsimbaraye ku mico n’indimi zabo, byamaze kwemeza Dubbing nk’imwe mu pilitiki zo kurinda, kurengera imico n’indimi zabo. Nko mu gihugu cy’ u Budage, nta Filime wapfa kuhabona itari mu rurimi rw’ikidage.

Ntakirutimana Deus