Menya Kadet Sky, umunyarwandakazi wahisemo kuririmba urukundo kuko rwakendereye

Umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo, KADET SKY yemeza ko urukundo rwakendereye mu bantu, bityo agahitamo kururirimba ngo abantu bikubite agashyi.

Mu kuririmba urwo rukundo ngo bizatuma izo ndirimbo zikora ku mitima ya benshi, bityo zitange n’icyizere cyo kubaho.

Kadet sky yavutse mu mwaka wa 1994, yitwa Mahoro Jeanne d’Arc, nyamara kuba ari umuhererezi bakamwita cadette, ari naho yafatiye izina ry’ubuhanzi Kadet Sky.

Avuga ko iryo zina rimwibutsako ari intwari agomba guhatana akagera ku nzozi ze.

Mu gutangira umuziki kwa KADET SKY, ngo yawutangiye kera ariko ahura n’imbogamizi zo kuririmbaga mu rurimi rw’ikinyarwanda kandi aho aba muri Afurika y’Epfo hatari abantu benshi barwumva.

Aho i Cape Town yakomeje gutwaza yandika indirimbo, anasohora iyitwa Umwami w’umutima yanasohotse kuri YouTube, spotify, aple music n’izindi mbuga nkoranyambaga muri 2022.

Mu buzima bwe afatira urugero ku muhanzi Butera knowless afata nk’icyitegerezo asanga yarakoze  byinshi byiza kandi mu gihe kitoroshye bikamugira igihangange.

Undi muhanzi yakwigiraho ni Sheeba Karungi wo muri Uganda.

KADET SKY yabyirutse akunda kuririmba bitewe na nyina w’umukristo wakundaga kuririmba, bityo na we akura aririmba anabyishimiye. Undi wamuhaye imbaraga ni nyirarume, Bikorimana Andrew nawe wabaye  umuririmbyi.

Kadet Sky avuga ko afite intego zo kugera ku nzozi ze zo kuba umuhanzi utanga ubutumwa bwururutsa intimba mu mitima y’abantu bagasagamba urukundo abona rwakendereye kuri bamwe muri iyi minsi.

Amafoto ye mu bihe bitandukanye

Anselme Sezibera