Tugomba kwamagana agasuzuguro twabonye-Ingabire avuga kuri filime ya Isimbi Alliance
Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (TI-RW), Ingabire Marie Immaculée witabiriye igikorwa cyo gushyira hanze filime yise ‘Alliah the movie’ igaruka ku ihohoterwa rikorerwa abagore ya Isimbi Alliance wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda nka Alliah Cool asanga ihohoterwa rikorerwa abagore rikwiye kurwanywa aho riva rikagera.
Yabivugiye mu gikorwa cyo kumurika iyo filime cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru, tariki ya 12 Nzeri 2021.
Iyo filimi imara isaha n’iminota 40 igaragaza ubuzima bw’umukobwa wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye akiri isugi bikaza kumuviramo gutwita. Ni umwanya ukinwa na Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool. Se aramufata akamushyira umusore wamuteye iyo nda, nyuma akaza kugira ubuzima bubi kuko uwo musore amuzaniraho indaya ndetse akajya anasambana nazo yumva bityo bikamubabaza.
Isimbi avuga ko ibyo yakinnye atari ubuzima bwe bwite ahubwo ari ibyo agenda abona muri Sosiyete Nyarwanda. Yungamo ko agiye gukorana umwete agateza imbere Sinema Nyarwanda kandi yemeza ko afite imbaraga n’ubushake.
Ashimira abakomeje kumuba hafi agira ati “Ndashima Imana cyane yo yanshoboje kuba igikorwa nateguye kibashije kugenda neza, kandi ndabashimira ababashije kuza kuntera ingabo mu bitugu bose ntibagiwe n’itsinda ry’abayobozi banjye muri One Percent Management bafashe umwanya wabo bakaza mu Rwanda kuntera inkunga.”
Ingabire yamushimiye umuhate n’umurava yagaragaje cyane mu kugaragaza ibibazo abagore bahura nabyo, ati “Abahanzi turabakunda umunsi twababuze tuzababara. Uyu munsi mfite amarangamutima menshi kandi iyo nyafite simvuga. Alliance ndamukunda cyane. Nk’umuntu ubabazwa n’ibintu abana b’abakobwa bahura nabyo ngushimiye ibyo wakoze byereka abana uko bagomba kwitwara.”
“Tugomba kwamagana agasuzuguro twabonye. Nta muntu ukwiriye agaciro kuruta umugore. Ndagushimiye kandi nzakomeza ngushimire. Mureke dufatanye na Alliance kuyobora urubyiruko.”
Abazakenera iyo filimi ngo bazayibona kuri youtube
Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Muyoboke Alex, Platini, Bruce Melodie, Rocky Kirabiranya, Anitha Pendo, Massamba Intore, Super Manager, DJ Pius n’abandi batandukanye. bari bambaye imyambaro idasanzwe.