Musanze: Baretse kuba ba sagihobe berekeza inganzo mu byubaka abaturage

Abahanzi bo mu karere ka Musanze bemeza ko bavuye mu myitwarire itaboneye yarangaga bamwe muri bo, bitewe n’inyigisho bavanye mu itorero ry’abahanzi.

Imyitwarire yarangaga bamwe mu bahanzi mu gihugu yatumaga babita Sagihobe n’ayandi mazina yaragaragaza imyitwarire mibi yabarangaga. Abo mu karere ka Musanze nabo bavuga ko nabo bari mu barangwaga nayo, ariko byaje guhinduka.

Kayiranga Francois, uzwi nka Frankay watojwe mu Itorero ry’Indatabigwi avuga ko bigishijwe ko umuntu atanga ibyo afite, niba utanga agaciro ugomba kuba ugafite. Ibyo rero ngo byatumye bakihesha kandi kakaba kabaranga mu byo bakora.

Ati “Hari imvugo mbi zitwa ngo ni izigezweho nakoreshaga mu miririmbire yanjye no mu miganirire yanjye. Byarahindutse cyane rwose.”

Akomeza avuga ko hari imyitwarire n’imvugo banenga, bagaya ku bantu batandukanye barimo n’abahanzi bakuru babo bashoboraga kuba bakubakiraho mbere bataratozwa, ariko ngo byarahindutse.

Abahanzi bo muri aka karere ngo basigaye batanga ubutumwa bwiza, bagakoresha ikinyarwanda gikwiye. Ibindi avuga bahindutseho ni ikijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge mu bahanzi, kugeza ubu ngo binyobwa n’abahanzi batazwi muri aka karere.

Anenga abahanzi batojwe ariko bagatandukira ku bijyanye no kubahiriza indangagaciro na kirazira bikwiye kubaranga. Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, aho bamariye gutozwa bashinze amahuriro atandukanye bahuriramo bagahanurana ku batandukiriye.

Aba bahanzi basigaye bitabazwa n’akarere n’izindi nzego mu gutanga ubutumwa bugamije impinduka n’iterambere.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze Uwamariya Mariya Claire avuga ko aba bahanzi bafasha akarere mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere.

Muhirwa Issa bita Mailo yemera ko hari abahanzi badakoresha amagambo atiyubashye ashobora kuyobya abantu aho gutanga ubutumwa. We ngo itorero ryamwunganiye gutanga ubutumwa bukwiye no kugendana u Rwanda mu mutima we.

Akomeza avuga ko bishimiye ko leta ibaha agaciro itekereza kubategurira itorero, bigatuma baharanira kurangwa n’ibyiza gusa.

Nubwo bimeze gutya hari bamwe mu bahanzi Komisiyo y’itorero yagiye itangaza ko batandukiriye ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda. Urugero ni Uzamberumwana Oda Paccy wambuwe n’iyi komisiyo izina ry’ubutore nyuma yo gushyira hanze ifoto igaragaza ubwambure bw’umukobwa.

Ati “Abahanzi ntibasigaye inyuma mu karere ka Musanze…. Itorero hari icyo ryakanguye ku rubyiruko, cyane ku bahanzi hari impano zagiye zikanguka, kandi ni ibintu ubuyobozi buha agaciro bugafatanya n’aba bahanzi mu guteza imbere akarere.Tubifashisha muri gahunda z’ubukangurambaga.”

Abahanzi bakunze gushimirwa umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu, ariko hari bamwe mu batojwe batandukiriye ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, bakomeje kwishora mu biyobyabwenge no gukora ibindi bikorwa bibi, kugeza ubwo bajyanywe kugororerwa Iwawa.

Ntakirutimana Deus