Tariki 11Gashyantare, Kaberuka yivuganye Marthe( amagambo y’indirimbo)
Tariki 11 Gashyantare, hibukwa inkuru ya Kaberuka wivuganye Marita, ni inkuru bivugwa ko ari ukuri yakwirakwiriye hirya no hino.
Kaberuka yatwaye Marita nyuma yuko ajyanye n’umuhungu wakundaga Marita kumusura, nyuma akamuca ruhinga nyuma akamutwara Marita.
Dore amagambo agize indirimbo ya Orchestre Impala yabaze iyi nkuru mu ndirimbo yayo.
Amagambo y’indirimbo:
Hari ku italiki ya cumi n’imwe
Z’ukwezi kwa feburuwari
Ni ho nagiye gusura Marita
Nk’uko yari yabinyemereye
Mu guhaguruka sinagiye jyenyine
Naherekejwe n’inshuti yanjye Kaberuka
Nk’uko ntacyo nigeraga muhisha
Ubwo ngo agiye ku kundambagiriza
Ubwo inzira twayiriraga kuyimara
Ni bwo nagendaga muratira Martha
Twaruhutse tugeze kuri Kano
Ubwo turakomeza turagenda
Twasanze yadutegereje ku irembo
Kuko na we urukumbuzi rwose
Muri uko kuramukanya kw’abadaherukana
Ni ko amasonza yatubungaga mu maso
Muri uko kuramukanya kw’abadaherukana
Ni ko amasonza yatubungaga mu maso
Nyamara ibyo byishimo ntibyatinze
Kuko ibyo nabonaga byambereye urujijo
Inseko nziza si jye yahabwaga
Indoro nziza si jye yarebwaga
Byose byahabwaga Kaberuka nikururiye
Ntibyatinze numva inkuru y’incamugogo
Ko Kaberuka yivuganye Marita
Ubwo nibuka n’ukuntu nakundaga Marita
Ubwo nibuka n’inshuti yanjye inciye inyuma
Maze amarira arisuka
Uwo mwana nagende yaranshavuje (3)