Uganda: Leta igiye kwifashisha abagore b’amabuno manini mu gukurura ba mukerarugendo

Abafite aya mabuno kandi ngo meza bazifashishwa bashyirwe ku rutonde rw’abafasha gukurura aba banyamahanga nk’uko bigaragara mu nkuru ya The Monitor.

Iyi gahunda yatangarijwe muri Uganda ejo hashize na minisitiri ushinzwe ubukerarugendo Godfrey Kiwanda.

Abagore bafite amabuno berekanywe na minisitiri bakwiye kubera urugero abandi
Uko bizakorwa ni uko hazaba amarushanwa maze abatsinze bakagaragazwa muri Kamena uyu mwaka.
Agira ati ” Dufite abagore beza ku buryo kubareba biba binogeye ijisho. Kubera iki tutabakoresha nk’uburyo  bwo guteza imbere urwego rwacu rw’ubukerarugendo?”
Mu kiganiro n’abanyamakuru, uyu mugabo yari yazanye bamwe mu bagore bafite ayo mabuno yakurura ba mukerarugendo.
Abk bagore bazengurukaga hoteli yitwa Mestil berekana ayo mabuno, ari nako banafotorwa.
Mu mwaka ushize iki gihugu kinjije amadolari ya Amerika asaga miliyari na miliyoni 400  avuye mu  bukerarugendo.
Uyu muminisitiri abajijwe niba iki gikorwa kitazabangamira umuco wari usanzweho wo kumurika abakobwa bato, avuga ko nta kibazo kuko ngo ari ubundi bukangurambaga bwo kugaragaza abanini bafasha mu kwinjiriza igihugu.
Muri Uganda hasurwa, za pariki zifite urusobe rw’ibinyabuzima nk’ingagi, inyoni  n’izindi nyamasw, uruzi twa Nile, ibiyaga biri hejuru y’ibirunga n’imisozi.
Abagore bafite ubwiza busabwa biyizeye bafite hagati y’imyaka 18 na 35 bafunguriwe imiryango y’iri rushanwa.
Ntakirutimana Deus