Chorale de Kigali irataramira i Rubavu

Nyuma y’imyaka itandukanye itaramira abakunzi bayo muri Kigali, Chorale de Kigali irabataramira i Rubavu uyu munsi tariki 20 Mutarama 2019.

Ni igitaramo gitangira ku gicamunsi kikabera i Rubavu kuri Centre Culturel.

Gukora iki gitaramo ni ukuzuza ibyatangajwe na Perezida wa Chorale de Kigali Dr. Albert Nzayisenga mu gitaramo iherutse gukorera i Kigali.

Yavuze ko bisegura ku baguze amatike n’abatayaguze babuze uko binjira mu cyumba cyaberagamo iki gitaramo kubera ubuto bwacyo.

Ni muri urwo rwego yavuze ko Chorale de Kigali yiyemeje kujya isanga abakunzi bayo hirya no hino mu ntara, Rubavu yo mu ntara y’i burengerazuba ikaba igiye kubimburira icyo gikorwa.

Chorale de Kigali

Ikibazo cy’abantu benshi gishobora kongera kuvuka kubera ko i Rubavu usanga hari abantu benshi bakunda indirimbo ziririmbwa n’iyi korali, hakiyongeraho n’abaturanyi bo muri Congo bagizwe abenshi n’abanyagaturika, dore ko basaga miliyoni 80.

 

Salle iberamo iki gitaramo isanzwe izwi nka Vision Jeunesse Nouvelle. Kiratangira i saa Cyenda.

Gusanaga abantu aho bari

Kuva Chorale de Kigali yatangira gukora ibitaramo bihuza abantu benshi mu mwaka wa 2013, abakunzi bayo ntibahwemye gusaba ko ibitaramo nk’ibyo byajya binategurwa mu ntara, bityo abahatuye na bo bakajya biyumvira ku byiza abari i Kigali babatanze.  Kuva muri icyo gihe cyose, ubuyobozi bwa Chorale de Kigali  bwagiye butekereza uko bwashyira mu bikorwa icyo cyifuzo ariko ntibishoboke, none intangiriro z’umwaka wa 2019 zije ari igisubizo ku batuye i Rubavu no mu nkengero.

Mu kiganiro Rukundo Charles Lwanga, Visi Perezida wa mbere wa Chorale de Kigali yagiranye na Inyarwanda yavuze ko imyiteguro y’icyo gitaramo igeze kure kandi ko n’abaririmbyi bakereye kuzashimisha abanyarubavu nk’uko babikoze mu mpera z’umwaka ushize ubwo baririmbiraga ahahoze ari Camp Kigali, abitabiriye igitaramo bagataha bakifuza gukomeza gutaramirwa.

Bamwe mu bitabiriye igitaramo Chorale de Kigali iherutse gukorera muri Kigali

Yanongeyeho ko abazaza muri icyo gitaramo bazahabwa amahirwe yo kwiyumvira indirimbo zikunzwe gusabwa n’abenshi nka Turate Rwanda nziza, indirimbo ya Champion’s league n’izindi nyinshi zanyuze benshi mu gitaramo giheruka.

Asoza ikiganiro yagize ati”Twiteguye kuzashimisha abazitabira igitaramo cyacu, yemwe n’abacikanwe ubushize aya ni amahirwe babonye yo kuzaza kwiyumvira indirimbo zuje ubuhanga n’uburyohe zizaririmbwa na Chorale de Kigali.”

Chorale de Kigali ni Chorale yashinzwe mu mwaka wa 1966, ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango bageze ku 135 biganjemo urubyiruko.  Uko imyaka ishira indi igataha,  ni ko ikomeza gukundwa na benshi kubera ibitaramo itegura, ibihangano byayo igenda igeza ku bantu haba ku macds, ku madvds ndetse no kuri channel ya youtube, aho usanga amashusho y’indirimbo zinyuranye zaririmbwe na Chorale de Kigali mu bitaramo kuva mu mwaka wa 2013, ndetse n’izindi zaririmbwe na yo mu bihe binyuranye.

Chorale de Kigali igiye gutaramira abanyarubavu

REBA UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CY’UBURYOHE CHORALE DE KIGALI IHERUTSE GUKORA

Ntakirutimana Deus