Abaturutse imihanda yose bategerejwe mu Kinigi mu gitaramo cy’igihangange Abdul Mulaasi


Azwi mu ndirimbo nka Swimming pool n’izindi zanyuze benshi, uyu munya-Uganda agarutse mu Rwanda aho aje gutaramira abatuye Kinigi n’abaturutse hirya no hino.

Ni mu gitaramo cyiswe Happy New Year Festival kizabera mu Kinigi muri Muhabura Mountain Lodge, ahahahoze hitwa Buffalo, hafi y’aho bitira amazina abana b’ingagi. Kizaba kuri Bonane, tariki 1 Mutarama 2019.

Mulaasi kandi azataramana n’abandi bahanzi barimo T-Grade na MAY LO bo mu mujyi wa Musanze.

Ku bijyanye n’amasaha iki gitaramo cyateguwe mu buryo bworohereza bose, kuko kizatangira saa Cyenda (15:00) kikazarangira saa Yine (22:00).

Ku bijyanye n’igiciro nabwo abantu bose baroroherejwe kuko kwinjira ari 2, 000 Frw mu cyubahiro (VIP)  na 1,000 Frw ahasigaye.

Muri iki gitaramo, avazacyitabira bazanyurwa n’indirimbo zo mu ndimi zitandukanye bazaririmbirwa n’aba bahanzi bazanazibyina.

Muhabura Mountain Lodge yiteguye kwakira abazitabira iki gitaramo n’abazakomeza kuyigana, kuko ifite amafunguro agezweho ndetse n’amacumbi akwiye ku rwego rwa buri wese.

Uwifuza ibindi bisobanuro yabaza kuri telefoni 0788356345 cyangwa 0783596101.

Ntakirutimana Deus