Amasaha arabarirwa ku mitwe y’intoki Chorale de Kigali ikinjiza abantu muri Noheli mu gitaramo kinogeye amatwi
Abazitabira bahishiwe umwihariko udasanzwe
Visi Perezida wa mbere wa Chorale de Kigali, Rukundo Charles Lwanga, yatangarije Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru ko muri uyu mwaka abazitabira igitaramo, baziyumvira indirimbo zihimbwe mu buryo bwihariye, mu njyana zitandukanye kandi ziri mu ndimi nyinshi ugereranyije n’ibitaramo byabanje. Ati ‘‘Nk’uko duhora tubisabwa n’abakunzi bacu, buri mwaka Chorale de Kigali uko iteguye igitaramo, ishaka umwihariko ku buryo uwaje mu bitaramo byabanje abona itandukaniro’’.
Akomeza avuga ko uyu mwaka, abakunzi babo bazumva indirimbo zinyura amatwi n’umutima. Ati ‘‘Abazitabira igitaramo cyacu bazumva ubukungu buri muri muzika y’u Rwanda batari bazi, aho tuzabaririmbira indirimbo basanzwe bazi zahimbwe n’abanyarwanda, ariko ziririmbwe mu buryo budasanzwe. Bazumva kandi ubukungu buri mu muziki uhimbwe mu ndimi z’amahanga harimo icyongereza, igifaransa, igitaliyani, ikidage n’icyesipanyole.’’
Mu bijyanye n’imyiteguro, avuga ko ku ruhande rw’abaririmbyi bahagaze neza ,amatike aboneka Impano Art Gallery iruhande rwa Economat kuri Saint Paul, muri Librairie ya Saint Michel no muri Librairie ya Sainte Famille.
Umwihariko wayo kuva yashingwa mu 1966
Kuva Chorale de Kigali yashingwa mu mwaka wa 1966, yagiye yitabira cyane kuririmba indirimbo zifasha abakristu gusenga n’izirata ibyiza by’u Rwanda, ariko gutegura ibitaramo nka Christmas Carols Concert, aharirimbwa indirimbo zihimbanywe ubuhanga zizwi nka ‘‘classical music”, ntibyahise bigerwaho, kuko wasangaga abazi ubukungu n’uburyohe buri mu muri uwo muziki ku buryo bawukunda bakaza kuwumva atari benshi.
Ni muri urwo rwego Chorale de Kigali yafashe iya mbere ikabimburira andi makorali gukundisha abanyarwanda umuziki uririmbwe mu buryo bw’amanota, aho yateguye ibitaramo kuva mu mwaka wa 2013, bigatuma abitabira bagenda bavumbura bwa bukungu batari bamenyereye, bityo n’umubare wabo ugenda wiyongera uko imyaka ishira indi igataha.
Intego y’iyi korali igeze he?
Rukundo avuga ko bishimira cyane ko abanyarwanda bamaze gukunda umuziki uhimbwe mu buryo bwa gihanga, kuko ugereranyije n’ubwitabire bwo mu myaka yabanje n’ubu, usanga hari intambwe yatewe.
Ikindi yishimira ni uko ari bo bafashe iya mbere mu gutegura ibitaramo nk’ibyo bigatuma n’andi makorali na yo atera ikirenge mu cyabo, na yo akaba ategura ibitaramo nk’ibyo. Ati ‘‘Twishimira ko ubu haba muri Kigali, haba mu ntara zitandukanye usanga amachorales ategura ibitaramo nk’ibyo dutegura kandi bikitabirwa. Ni icyerekana ko abantu bamaze gukunda umuziki uhimbanywe ubuhanga.”
Chorale de Kigali ni umuryango udaharanira inyungu, watangiye mu mwaka wa 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987, bwavuguruwe mu wa 2011. Yatangijwe n’abahanga muri muzika bari barabyize mu mashuri ya seminari n’ahandi. Ab’ikubitiro ni Professeur Paulin Muswahili na Saulve Iyamuremye. Ubu Chorale de Kigali ibarizwamo abanyamuryango bagera ku 135.