Anita Pendo afite inzozi zo kwambara agatimba, nabura ukamwambika azakora ibizatungura benshi

Anita Pendo, umushyushyarugamba (MC) umwe mu b’igitsinagore bakora uyu mwuga aravuga ko ubuzima bwe bumeze neza nyuma y’igihe gito yibarutse umwana wa kabiri. Ubu yanatangiye gutegura ibitaramo ndetse arategura ubukwe.

Related image

Nyuma yo kwibaruka ubuheta, umunyamakuru yatunguye MC Anita Pendo amubaza igihe yitegura gusabana n’abafana be mu bukwe bwe.

Mu bitwenge byinshi yagize ati”Inzozi zanjye ni ukwambara agatimba ndetse ni umuco nyarwanda.nubwo nasimbutse buri mukobwa aba asabwa gukora ubukwe kandi byose bitegurwa n’Imana”.  Anita yongeyeho ati”Binanze nzambara agatimba njye kwifotoreza mu muhanda ngaburire abafana bajye.”

Image result for Anita Pendo
Anita mu rukundo

Anita Pendo aheruka gutandukana na Nzeyimana Ndanda Alphonse usanzwe ari umunyezamu wa AS Kigali babyaranye abana 2 ubu buri wese atuye ukwe. Anita kandi yamenyekanye mu rukundo n’abasore batandukanye barimo Nizzo Kaboss wo muri Urban Boys n’abandi.

Image result for Anita Pendo 2018

Agatimba ni akenda abageni bitwikira mu mutwe cyangwa bakareka kukitwikira bitewe n’amadini runaka. Muri Kiliziya Gatorika umukobwa ufite inda igaragara (utwite) ntiyambara agatimba mu mutwe, aritwikurura.

Inkuru ya Celebzmagazine