Abahanzi Nyarwanda bagiye gufashwa kumenyekanisha ibihangano byabo ku Isi

Sosiyete ya Hathor Studios, iravuga ko yiyemeje gutangira ibkorwa byo gufasha abahanzi nyarwanda, gukwirakwiza no kumenyekanisha ibikorwa byabo hirya no hino ku Isi.

Iyi sossiyete, ikazabigeraho, ku bufatanye na Barick, umu-producer w’inzobere “utunganya indirimbo”, ubusanzwe wakoreraga muri Mozambique, atunganya indirimbo z’abahanzi baho ndetse na bamwe mu Banyarwanda, akanabafasha kuzimenyekanisha hirya no hino ku Isi.

Ibi bikorwa bizatangira bitarenze uku kwezi kwa Mutarama 2018, kuko Barick agiye kugarura imbaraga ze mu Rwanda.

Barick avuga ko gukorera mu Rwanda, atari ibintu bizamugora, kuko n’ubundi ngo mbere yo kujya Mozambique, yahoze akorera abahanzi nyarwanda batandukanye.

Ati “ Muri 2012 nibwo nagiye gukorera Mozambique, mvuye mu Rwanda, nakoranye n’abahanzi batandukanye barimo nka DMS, Cassa Manzi, Mike Kayihura n’abandi batandukanye. Muri Mozambique nakoranaga na Stephan Muaga, Bulla Musik na Kico”.

Akomeza avuga ko imbaraga yakoreshaga ahandi, ubu agiye kuzigarura studio ye yitwa BMCG mu Rwanda, aho azafatanya na Sosiyete ya Hathor Studios, ifite abafatanya bikorwa batandukanye mu Rwanda no hanze yarwo.

BMCG ubu ikaba igiye guha abahanzi services zibumbiye hamwe zirimo gukora muzika na video-clips, gushyira ibihangano kuri streaming platforms kugirango zumvwe no gukusanya royalties.

Producer ufite studio ya sosiyete BMC, ashimangira ko bafatanyije na Sosiyete ya Hathor Studios inafite radio yitwa Nyirarock ivugira kuri application ya streaming yitwa Nilekast, bazatanga umusaruro ushimishije ku bihangano Nyarwanda.