Icyo Abanyarwanda bakwitega ku modoka Volkswagen izakorera mu Rwanda guhera muri Kamena

U Rwanda rwiteguye kugira bwa mbere ku butaka bwarwo uruganda ruzahakorera imodoka, zizakorwa n’uruganda rwa Volkswagen biteganyijwe ko ruzatangira muri Kamena uyu mwaka.

Itangizwa ry’ibikorwa by’isi sosiyete bizafasha abantu kugura imodoka kuri make ugereranyije n’uburyo zatumizwaga mu mahanga, zigasaba ubwikorezi  buhenze kuva mu mahanga kugera mu Rwanda. Ikindi iyi sosieyete imwe mu nini ku Isi, izajya isora imisoro igamije kuzamura igihugu.

Gutangira gukorera mu Rwanda, biremezwa n’umuyobozi w’iyi sosiyete ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa byayo,Stefan Mecha, nkuko yabitangarije ikinyamakuru Rwanda Today.

Ati “Turi kureba uko twafungura uru ruganda hagati muri uyu mwaka. Volkswagen ikorera muri Afurika y’Epfo ikomeje kureba uko yakomeza ibikorwa byayo mu Rwanda ku bijyanye n’ibikorwa byayo byo guteranya imodoka. Ibindi byinshi kuri uru ruganda bizatangazwa mu byumweru bike.

Akomeza avuga ko uru ruganda ruzakorera mu gice cyahariwe inganda mu mujyi wa Kigali, Special Economic Zone. Biteganyijwe ko ruzatangira rukora imodoka 1000 mu mwaka wa mbere w’ibikorwa byayo.

Uru ruganda ruzatangira rukora imodoka zitwa “Think Blue,” igaragara ibijyanye no kubungabunga ibidukikije ndetse n’izo mu bwoko bwa Golf.

Mu mwaka ushize, Umuyobozi w’ubutegetsi  wa of Volkswagen, Thomas Schafer yatangaje ko iyi sosiyete iteganya gukuba kabiri imodoka yakoraga biciye mu guteranya imodoka nyinshi mu mwaka hirya no hino ku Isi. Iyi sosiyete nigera mu Rwanda izafasha igihugu mu iteramber ryacyo, biciye mu gusora n’ibindi.

Mu bihugu bitandukanye usanga inganda zifasha mu gukora ibikorwa byazo ku mafaranga make, maze abazikopwe bakagenda bishyurwa buhoro buhoro. Mu gihe byakorwa no kuri izi modoka nabyo abaturage bakaba bavuga ko byabafasha muri byinshi.

1 thought on “Icyo Abanyarwanda bakwitega ku modoka Volkswagen izakorera mu Rwanda guhera muri Kamena

  1. Ugize uti « Biteganyijwe ko ruzatangira rukora indege 1000 mu mwaka wa mbere w’ibikorwa byayo »?

Comments are closed.