Sarkozy wayoboye u Bufaransa akanakomoza ku ruhare bushinjwa muri Jenoside ari mu Rwanda

Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa ari mu Rwanda, aho yabonanye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Nkuko bigaragara kuri twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu, Sarkozy yifotoje ari kumwe na Perezida Paul Kagame.

Uyu mugabo wayoboye u Bufaransa manda imwe, mu gihe cy’ubuyobozi bwe yabaye nk’uwari ugiye kumva uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’umuperezida rukumbi waje mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,  Nicolas Sarkozy muri Gashyantare  2010 ari i Kigali yaciye bugufi kubera ‘amakosa’ n’ubuhumyi’ bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko hari n’ibindi bizakomeza kugenda bisuzumwa.

Inkuru irambuye mu kanya