Izamuka ry’ibiciro ku bisabwa ibinyabiziga rishobora gutera izamuka ry’igiciro cy’ingendo
Igiciro cy’amaavuta y’ibinyabiziga(lisansi na mazutu) cyagiye cyurira mu bihe byashize, ibikoresho by’izi modoka nabyo biri kurira umunsi ku wundi, ibyo bikubitiraho iyongerwa ry’amafaranga ikinyabiziga cyacibwaga ku bijyanye n’ubwishingizi, ibyo byose biragaragaza ko byanze byakunda, igiciro cy’ingendo kizurira mu minsi iri imbere.
Uretse ibyo kubirebera ku bigaragarira amaso, abafite ibinyabiziga nabo bararira ayo kwarika, nyuma yuko ibyo byombi bizamuriwe mu minsi ishize. Ubuyobozi bw’ikigo ngenzuramikorere y’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA) gisobanura ko hari inyigokirimo gukorwa n izagena niba ibiciro by’ingendo bikwiye kuzamuka.
Bamwe mu bafite imodoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange baravuga ko izamuka ry’ibiciro by’ubwishingizi rishobora gutuma bagwa mu bihombo bityo bakifuza ko igiciro cy’ingendo cyazamurwa. Abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange bavuga ko basanzwe bahendwa na serivise zitandukanye zirebana n’imodoka zirimo ibikoresho byazamuye ibiciro muri iyi minsi; kuba kandi uyu mwaka waratangiranye n’izamuka ry’ibiciro by’ubwishingizi, babibonamo igihombo gikomeye.
Umuyobozi was OMEGA Express, Hakizimana Thacien yatangarije RBA ko bifuza ko ibiciro byazamurwamaurwa. Ati “Uyu munsi ipine twaguraga ibihumbi 60 ni 105, assurance[ubwishingizi] twishyuraga ibihumbi 400 ubu ni 695 kuri ‘contre tiers’, kuri ‘tout risque’ yavuye kuri miliyoni 2 na 400 ubu ni miliyoni 4 n’ibihumbi 100. Ibintu byose byarazamutse. Twasabye RURA ko yakwiga ibiciro dutwariraho abagenzi bakareba icyo badufasha”.
Mu gihe abatwara abagenzi bataka igihombo gituruka ku izamuka ry’ibiciro bya bimwe mu byo bakenera, abagenzi bo basanga izamuka ry’ibiciro by’ingendo rigomba kwigwaho n’inzego za leta zibishinzwe hatarebwe gusa inyungu za ba nyir’imodoka kugirango hirindwe ingaruka zagera ku bagenzi.
Umuturage witwa Karamuka Froduard, utuye mu mujyi wa Kigaliati “Ibiciro iyo bizamutse n’abaturage bibagiraho ingaruka ariko urumva n’abafite imodoka nta kundi babigenza batazamuye akazi kahagarara: leta ni ukureba ku mpande zose bakumvikana n’abatwara abagenzi bakajya hagati ntihagire uhomba.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ishami ry’ubukungu muri RURA, Rutimirwa Benjamin, ashimangira ko ibiciro by’ingendo bitazamurwa n’uko hashize ukwezi kumwe iby’ubwishingizi bw’ibinyabiziga bizamuwe kuko haba hari n’ababuguze mbere buzamara igihe kiri hejuru y’amezi 9, cyokora ngo inyigigo irimo gukorwa izatangazwa mu gihe cya vuba niyo izemeza niba ari ngombwa kuzamura ibiciro by’ingendo.
Mu itangazo rigenewe itangazamakuru, ku munsi w’ejo Banki nkuru y’u Rwanda BNR yavuze ko izamuka ry’ibiciro by’ubwishingizi bw’ ibinyabiziga bigamije kurinda uru rwego igihombo. Ibiciro by’ingendo byo biheruka kuzamuka mu myaka 2 ishize.