U Rwanda rwakiriye ba Ambasaderi 9 bahagarariye ibihugu byabo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bashya 9 ndetse n’uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’uburayi mu Rwanda nawe mushya kuri uyu mwanya.

Abashyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rw’Ambasaderi, ku wa Mbere tariki ya 15 Mutarama 2018,barimo Julia Patiki wa Romania ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya, Konstantinos Moatsos w’u Bugereki nawe ufite icyicaro i Nairobi na Rakiatou Mayaki wa Niger ufite icyicaro mu mujyi wa Pretoria muri Afurika yepfo. Abandi  yakiriye barimo Oumar Daou wa Mali, Abdallah Hassan Eisa Bushara wa Sudan, Lulit Zewdie Gebremariam wa Ethiopia, Ahmed Samy Mohamed El-Ansary wa Misiri, Joanne Lomas w’u Bwongereza ndetse n’ambasaderi mushya w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda Nicola Bellomo.

Aba badiplomate bose bavuze ko bashishikajwe guteza imbere imibanire y’ibihugu byabo n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo politiki, ubukungu, ubuhinzi, umuco n’uburezi. Ambasaderi Julia Pataki wa Romania yashimangiye ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi buzubakira ku byo u Rwanda rushyize imbere kurusha ibindi muri gahunda rwihaye y’iterambere.

Ati “Dukeneye kwita ku mibanire idufitiye inyungu mu bukungu kuko burya nicyo kintu cy’ingenzi mu mibanire yose, tukanareba mu buhinzi, mu rwego rw’inganda naho birashoboka, gusa aka kanya sinahita mbabwira iyo mishinga iyo ari yo neza, gusa hari inzego nka Romania twatoranyije ariko ubu dushyize imbere ibiganiro hagati y’impande zombi kugirango twubakire ku byo u Rwanda rushyize imbere kandi rubonamo inyungu muri izo nzego.”

Ambasaderi Rakiatou Mayaki wa Niger ndetse na mugenzi we wa Mali Oumar Daou, bashimangiye ko ubuyobozi n’abaturage b’ibihugu byabo bashyigikiye u Rwanda mu gihe ruzamara ruyobora umuryango w’Afurika yunze ubumwe, ibintu bemeje ko bishingiye ku cyizere abanyafurika bafitiye Perezida Paul Kagame ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi Nicola BEllomo, nawe yavuze ko Uburayi bubona Perezida Paul Kagame nk’umuntu uzi neza umugabane w’Afurika n’ibyo ukeneye ngo urusheho gutera imbere. Yagaragaje ko kuba agiye kuyobora umuryango w’Afurika yunze ubumwe bizafasha umugabane kugera ku ntego zawo, ibintu avuga ko n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi uzungukiramo.

Ba ambasaderi 10 bashya bashyikirije umukuru w’igihugu impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, 6 muri bo bafite icyicaro i Kigali mu gihe 4 bafite icyicaro mu bindi bihugu.