Ibintu 10 utari uzi kuri kaminuza ya Gitwe; kwigisha bigezweho; abayizemo ntibabura akazi…

Kaminuza ya Gitwe ( University of Gitwe) iherereye mu Karere ka Ruhango ho mu Ntara yAmajyepfo, iyi Kaminuza bitewe n’amashami y’iby’ubuvuzi ahari, uwayirangijemo si kenshi abura akazi kuko usanga isoko ry’umurimo ry’abize iby’ubuvuzi ari rigari.
Ibintu 10 utari uzi kuri Kaminuza ya Gitwe
1. Yabimburiye izindi Kaminuza zigenga mu Rwanda.
Hari mu myaka ya mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, ubwo ishyirahamwe ryababyeyi b’Abadivantisiti b’I Gitwe(APAG) nyuma yo gushinga ishuri ryisumbuye rya ESAPAG muri 1981, aba babyeyi baritegereje basanga abanyeshuri barangije ayisumbuye Babura aho bakomereza kwiga muri Kaminuza.

Ni bwo bashyize ingufu zabo hamwe, maze mu 1993 bashinga ishuri rikuru rya ISPG( Institut Superieur Pedagogique de Gitwe), ari ryo ryabaye Kaminuza ya Gitwe kugeza ubu. Iyi Kaminuza ntabwo ishingiye ku idini cyangwa itorero ahubwo ni kaminuza yigenga yashinzwe n’abaturage.

Kaminuza yabimburiye izisaga 30 zigenga zo mu rw’imisozi igihumbi.
2. Kaminuza yashimwe n’Umukuru w’Igihugu
Ubwo Umukuru w’igihugu yasuraga Kaminuza ya Gitwe mu 2002, yashimishijwe no kubona abaturage bo mu cyaro bishyira hamwe bagakora ibikorwa by’amajyambere kugeza naho biyubakiye kaminuza.
Icyo gihe Perezida Paul Kagame, yahaye iyi Kaminuza inka z’imbyeyi maze mu gitondo cyakurikiye zigezwa mu rwuri rwayo.
Kuri ubu imiryango myinshi ituriye iyi Kaminuza mu myaka 16 imaze korozwa biturutse kuri izo nka.
3. Ifite umwihariko wo kugira za laboratwari zigezweho
Iyo havuzwe Kaminuza hibandwa cyane ku bushobozi ifite mu kwigisha, ubushakashatsi, ibikorwaremezo, abarimu na za laboratwari, Kaminuza ya Gitwe niyo kaminuza yaciye agahigo mu kugira za Laboratwari zigezweho ndetse zifite ibikoresho bifite ubushobozi bwibipimo mpuzamahanga.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuwa 30 Gicurasi 2017 ryashyizwe ahagaragara n’Inama nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza(HEC), ryahamije ko Kaminuza ya Gitwe ifite laboratwari ya:
Anatomy(ubumenyamuntu) yo ku rwego rwo hejuru.
Kuba iyi aminuza ya ifite laboratwari zihagazeho bishimangirwa n’abahigerera.
4. Ifite umwihariko wo kugira ibitaro n’ishuri ryisumbuye
Bitewe nuko Kaminuza ya Gitwe amashami menshi ifite yibanda ku buvuzi, igira umwihariko wo kuba ifite ibitaro byayo(Ibitaro bya Gitwe) bifite inshingano yo gufasha abaturage kwivuza ariko ibi bitaro bigafasha abanyeshuri mu kwimenyereza umwuga wo kuvura. Ibitaro bya Gitwe bifite ibitanda 400.

Muri iyi kaminuza hari ishami ryuburezi ryashinzwe rigamije gufasha cyane umubare w’abarimu b’amashuri abanza badashobora gukomeza amashuri makuru na kaminuza, abanyeshuri biga muri iri shami bifashisha ishuri ryisumbuye rya ESAPAG mu kwimenyereza ibijyanye no kwigisha.
5. Kaminuza rukumbi yigenga ifite ishami rya Medicine
Ishami ry’ubuganga (Medicine) mu myaka yashize ryabarizwaga muri Kaminuza y’u Rwanda gusa, aha byumvikane ko umubare ntarengwa w’abagomba kwiga ubuganga uzitira benshi mu bashaka kandi bafite ubushobozi bwo kwiga uyu mwuga.

Imvo n’imvano yo gufungura ishami ry’ubuganga muri Kaminuza ya Gitwe. Ubwo Perezida Kagame yari muri Kaminuza yu Rwanda abanyeshuri bakamubaza ku kibazo cyo kongera umubare muto wabaganga, icyo gihe yasubije ko akeneye abafasha Leta ku kuzamura umubare wabaganga.
Yahise ishakisha uburyo yashyira mu ngiro impanuro za Perezida, maze mu 2013 itangiza ishami ry’ubuganga(medicine) kuri ubu abanyeshuri ba mbere baryigamo bakaba bageze mu mwaka ubanziriza uwa nyuma ngo basoze amasomo yabo.
Kugira ishami ry’ubuganga muri Kaminuza yigenga mu Rwanda akaba ari umwihariko wa Kaminuza ya Gitwe ifite mu ruhando rw’izindi Kaminuza zisaga 30 mu gihugu.
6. Kaminuza yigisha abanyeshuri yifashishije uburyo bubungura ubumenyi
Iyi Kaminuza yifashisha uburyo bugezweho mu kwigisha biciye mu gukoresha ibikoresho bigezweho kandi byabugenewe mu rwego rw’abiga ubuganga. Aha bikorerwa muri laboratwari ya Anatomy (Ubumenyamuntu).
7. Kaminuza irerera kumenya Imana no kuyubaha
Uyu ni umwihariko utagaragara muri kaminuza nyinshi. I Gitwe usanga abanyeshuri baho bahabwa uburere bushingiye ku iyobokamana, kubaha Imana, gukunda abantu no kuva mu byaha.

Hirya no hino muri iyi Kaminuza handitse amagambo ahamagarira abanyeshuri kubaha Imana no kwirinda mubyo bakora.
8. Yorohereza abayigamo kwishyura amafaranga y’ishuri
Za Kaminuza zigisha iby’ubuvuzi usanga amafaranga y’ishuri yihagazeho, amashami ari muri Kaminuza ya Gitwe ntabwo ahenze ukurikije ikiguzi Kaminuza iba yatanze kugirango umunyeshuri yige neza.
Umwihariko wihariye i Gitwe ni uko borohereza abayigamo kwishyura amafaranga make ashoboka, bakayishyura mu byiciro bisaga 12(umwaka wose).
Hari n’uvuga ko ubwo yigaga muri Kaminuza ya Gitwe yishyuraga ibijumba, ababyeyi be bagahinga nyuma bakazajyana umusaruro wabo ku ishuri rya ESAPAG bakawubaramo amafaranga y’ishuri.
9. Amashami ahari atuma uwize atabura umurimo
Uwavuga ko Isi ya none ikeneye cyane abaganga ntabwo yaba abeshye, mu bushishozi bw’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe, busanga kwigisha bigomba kujyana n’isoko ry-umurimo, ku bwa Kaminuza ya Gitwe nta na rimwe uwize neza ubuganga, igiforomo za laboratwari yabura umurimo akora.
Usanga isoko ry’umurimo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga rikeneye abakozi bo kwa muganga, kandi kenshi usanga bahembwa agatubutse, benshi mu bashaka gukomeza amasomo ya Kaminuza ntabwo batekereza ku isoko ry’umurimo, iyo wize amashami y’ubuvuzi ukaba uzi neza ibyo wize ntabwo wabura akazi.
Kuva mu 1993 benshi mubize muri Kaminuza ya Gitwe ni abakozi bo kwa muganga hirya no hino ndetse hirya no hino mu bitaro n’amavuriro hari umubare utari muto w’abayobozi bize muri Kaminuza ya Gitwe.
10. Imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abantu 3141
Uyu mubare uwugereranije n’umubare w’abarangiza mu zindi kaminuza uri hasi, ariko bigendanye n’umubare ugomba kuba ari muto wiga mu mashami y’ubuvuzi ntabwo umusanzu wo gushyira ku isoko ry’umurimo abantu basaga ibihumbi bitatu ari muto.
Kuva mu 1993 kugeza ubu iyi Kaminuza imaze kurangizwamo n’abanyeshuri basaga ibihumbi bitatu, nta gishidikanya uruhare rwayo mu iterambere ry’igihugu, iyo ugiye hirya no hino mu bitaro uzasanga benshi mu bakozi baho bize muri iyi Kaminuza.

Ng’ibyo ibintu 8 byihariye kuri Kaminuza ya Gitwe, ifite amashami atanu; Ubuganga (General Medicine and Surgery), Ubuforomo (General Nursing Science), Laboratwari yo kwa muganga (Medical Laboratory Technology), Ikoranabuhanga (Computer Science) n’uburezi (Education).
Ntakirutimana Deus
ni byiza pe nonese uyu mwaka muzakira abyeshuri bashya muri medicine?