Kanyankore Alex wayoboye BRD yatawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (Rwanda Investigation Bureau-RIB) ruratangaza ko rwataye mu yombi uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Banki y’igihugu y’iterambere (BRD), Bwana Kanyankore Alex.
RIB yatangaje ko Kanyankore Alex akurikiranyweho ibyaha by’itonesha no kwakira impano kugirango atange serivisi (favoritism and receiving illegal benefits in order to offer a service). Ibyo ngo yabikoze igihe yari akiri umuyobozi.
Mu Kuboza 2017 nibwo byatangajwe ko Kanyankore yirukanywe ku buyobozi bwa BRD. Aka kazi yagatangiye muri 2013 agasoza muri 2017.
Ntakirutimana Deus
ommitted when he was still in office