Kuba Bangamwabo bimarira iki Umunyarwanda?

Imyumvire y’Abanyarwanda bamwe iragenda itera imbere. Ibyo bigaragazwa n’uko mbere umunyeshuri waturukaga mu gace runaka agatsinda ikizamini cya leta hari benshi bahigiraga kumuroga ngo atazakiza iwabo, ariko biragenda bicika kuko iterambere yageraho ryagera no ku baturanyi, akazamura urungano n’ibindi.

Ibi ariko hari abatabikozwa bakiri mu rwijiji rw’umwijima; mu icuraburindi rikibuditse.

Kuba Umunyarwanda yatera imbere ni inyungu zitagaragara ariko zigera kuri buri Munyarwanda wese, yaba uba mu Rwanda ndetse n’utahaba kabone n’iyo yashobora kwihakana Ubunyarwanda, kuko amaraso ye akomeza akiri amanyarwanda ndetse azava ku Isi akiri we.

Umunyarwanda Donald Kaberuka yayoboye banki nyafurika itsura amajyambere (BAD), ni inyungu za buri Munyarwanda kuko ni ishema ndetse n’icyubahiro kuba igihugu kitari kizwi bituma kimenyekana mu ruhando rw’amahanga.

Ubumenyi kanaka avana muri iyo myanya n’izo nshingano bituma abyifashisha mu guteza imbere igihugu.

Kuba u Rwanda rufite porifeseri Banyaga wigisha imibare muri kaminuza muri Amerika, ni ishema ku Rwanda ni no kuri Afurika.

Kuba u Rwanda rufite Perezida Kagame ugirirwa icyizere imbere y’amahanga akayayobora, ni inyungu ku Munyarwanda uriho n’uzavuka akumva ko habayeho Umunyarwanda wabayeho ugirirwa icyizere n’Isi na we abiharanire, kuko umwera uvuye ibukuru bucya wakwiriye hose.

Kuba u Rwanda ruhereye ku cyerekezo cy’iterambere rushaka kuganamo, mu bushishozi bwa Perezida wa Repubulika, yarabengutswe Dr Edouard Ngirente wakoraga muri Banki y’Isi akamuhamagarira gukoresha ubumenyi bwe mu guteza imbere igihugu, ni inyungu za buri Munyarwanda kuko iryo terambere nirigerwaho bizahindura imibereho y’Abanyarwanda kugera k’uri mu Murenge wa Nyabitekeri wari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, uzahabwa inka akiteza imbere ndetse nyuma akisabira ko yashyirwa mu cya 3.

Kuba u Rwanda rufite umuyobozi uvuga icyongereza cyangwa igifaransa imbere y’abandi batandukanye bo ku Isi bakumvikana neza, ni ishema ry’igihugu.

Igitangaje ni uko hari abashobora kubabazwa n’iryo terambere Abanyarwanda bagenda baganaho.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane Twitter babonye inyandiko ya Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe u Rwanda rukiva muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo yagaragaye agaragaza uburyo Minisitiri Mushikiwabo Louise, umunyarwandakazi bahuje amaraso adakwiye kuba umuyobozi w’umuryango uhuje ibihugu bivuga igifaransa (OIF).

Avuga ko Umunyacanada Michaelle Jean akwiye kongera gutorerwa kuyobora uyu muryango aho gutorwa Mushikiwabo. Agaragaza ko  Michaelle aturuka mu gihugu cyakira abimukira kandi afitiwe icyizere n’Umwamikazi Elisabeth, Guverineri wa Canada.

Kuri Mushikiwabo we ngo yagaragajwe na Perezida Paul Kagame ‘waciye igifaransa mu Rwanda’.

Kuri twitter ahita ahabwa igisubizo na Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’intebe ndetse n’uw’uburezi kimubaza inyungu avana mu kuba bangamwabo.

Ati ” Ni ibyo kwicuza ku muntu wabaye Minisitiri w’Intebe utazi ukuri ku gihugu cye. Igifaransa kigishwa mu mashuri abanza kugera muri kaminuza. By’akarusho uru rurimi runakorwamo ikizamini cya leta ku barangiza amashuri yisumbuye. Gihabwa kandi agaciro n’Itegeko Nshinga.”

Kuri twitter uko basubizanyije

Ikibazo kiri aha, ese Twagiramungu asanga kuba Mushikiwabo atatorerwa uyu mwanya ari bwo ururimi avuga ko rwatsikamiwe ari bwo rwaba ruhawe agaciro?

Kuki atakwifuza ko Mushikiwabo atorerwa uwo mwanya, ahubwo ngo urwo rurimi ruhabwe agaciro asanga rwambuwe?

Ese Twagiramungu n’ubwo atari mu Rwanda, ntabwo yakwifuza ko hari uwo basangiye amaraso atera intambwe, ubumenyi ahashye cyangwa iterambere agezeho akabyifashisha mu guteza imbere igihugu, abamukomokaho cyangwa abo bafitanye isano ndetse n’Abanyarwanda bose bakagerwaho n’ibyiza byaryo?

U Rwanda ni igihugu buri wese yifuza kubamo, kabone n’usaziye imahanga yifuza kuhashyingurwa cyangwa umuryango we n’abandi banyarwanda basangiye isano y’amaraso bagakora ibishoboka ngo ashyingurwe i Rwanda.

Ese bangamwabo yunguka iki? Ese u Rwanda uwo rwakamiye arwitura kuruca amaboko? Uwahembwe mu misoro yabo ntiyakwifuza ko byibura batera imbere?

Ntakirutimana Deus