Ubuhamya bw’abatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ni bwo hatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda, aho ingabo zahoze ari iza APR zinjiraga mu Rwanda zigatangira urugamba rwamaze imyaka itatu n’amezi icumi bityo hakaba hashize imyaka 28 urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangijwe.

 

Muri iki cyegeranyo twifashishije ibiganiro byigeze gutangwa na Gen Ceaser Kayizari na Col Happy Ruvusha. Hari mu 2011.

Benshi mu batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, bari mu ngabo za Uganda (UPDF), ubwo bamwe bahitagamo kwifatanya n’abandi banyarwanda b’impunzi bakiyemeza kubohora u Rwanda, dore ko byafashe igihe kinini hagakoreshwa n’imbaraga n’ubushobozi by’Abanyarwanda bari no mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda nka Tanzaniya, u Burundi n’ahandi.

Icyo gihe begeranyaga inkunga y’amafaranga ndetse n’abasore bahitagamo kwifatanya na bagenzi babo mu gutegura urugamba.

Tariki ya 1 Ukwakira 1990,nibwo umugambi wo kubohora u Rwanda watangiye gushyirwa mu bikorwa.

Mu kwezi k’Ukuboza 2011, mu kiganiro n’itangazamakuru LT General Ceasar Kayizari na Col Happy Ruvusha bagize byinshi basobanura ku minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Kayizari ati “ku itariki ya 01 ukwakira 1990, twambukiye ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda wa Kagitumba aho bambutse mu gitondo kare bagera ku bantu magana abiri, bakinjira mu byiciro ku buryo ahagana mu masaa sita z’amanywa bari bamaze kugera ku basikirikare 800 bari binjiye ku butaka bw’u Rwanda.

Gen Caesar Kayizari kuri ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru akomeza avuga ko intambara yo ku mupaka wa Kagitumba itamaze iminota irenze itatu, bityo bagakomeza bigira imbere nubwo avuga ko byageze aho bikaba ngombwa ko bahindura uburyo urugamba barurwanagamo.

Akomeza asobanura ko ubwo binjiraga mu Rwanda bari bambaye imyenda y’igisirikare cya Uganda, amapeti n’indagamuntu za gisirikare bya Uganda, ariko mbere y’uko bambuka umugezi w’Umuvumba byose babijugunye mu mazi.

Kayizari wari mu binjiriye ku mupaka wa Kagitumba avuga ko n’ubwo urugamba rwari rworoshye kurukomereza Kagitumba, abayobozi ba RPF baje gutekereza ko nibakomereza urugamba mu gace karimo abaturage biza kubagiraho ingaruka, bityo bagahitamo kwinjiririra iy’amajyaruguru mu gace k’i Burunga aho batari borohewe no kubona ibyo kurya ndetse n’ubukonje.

Yagize ati “hano (Kagitumba) hari abaturage, abayobozi baravuze bati ‘ intambara nituyitangirira mu baturage, abaturage barahashirira, afazali reka tugire ikibazo cy’ibyo kurya, turwane n’abarwana, kuko burya intambara igera muri Kapitali yarangiye, iyo ubonye bakugeranye muri Kapitari ujye umenya ngo intambara yarangiye…”

Lt General Ceaser asobanura uburyo bajugunye ibirango by’igisirikare cya Uganda mbere yo kwinjira mu Rwanda aho agira ati “tugeze kuri uyu mugezi (Umugezi w’Umuvumba) twahageze twambaye uniforme za kiriya gihugu (Uganda), mu gitondo twari magana abiri, aya masaha twari tumaze kuba magana inani (11h47).

Intambara ya hano yamaze nk’iminota itatu yonyine, yari irangiye. Ariko icyaranze intambara ya hano, ni uko twari dufite identity card za gisirikari z’i Bugande.” Ibi bya hano byose (yerekanaga amapeti ari ku mwenda), byasigaye mu mugenzi w’Umuvumba ,guhera ku bya Fred Rwigema”.

Akomeza avuga ko iyi tariki ya mbere yabaye imbarutso y’iterambere ry’ibimaze kugerwaho bigikomeza n’uyu munsi…

Ubwo ubutegetsi bwa Habyarimana bwariho, bwumvaga ko Inkotanyi zinjiye mu gihugu, mu gitondo cyo kuri iyo tariki ya 1 Ukwakira 1990, Radiyo y’igihugu yatangaje ko igihugu cyatewe n’umwanzi kandi ko ubu kinjiye mu bihe bidasanzwe ndetse ko igihugu kinjiye mu ntambara cyavugaga ko cyatewe n’Ubugande.

Guhera uwo munsi hahise hashyirwaho ibihe bidasanzwe (couvre-feu) aho nta bantu bari bemerewe gusohoka mu ngo cyangwa guhagarara mu dutsiko turenze abantu babiri, ko tutemewe.

By’umwihariko nta muntu wari wemerewe kugenda mu muhanda guhera isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba, buri wese yasabwa kuba ari we mu rugo kuva sa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza isaa kumi n’ebyiri z’igitondo.

Nk’uko bisobanurwa na Gen Happy Ruvusha, wari mu barindaga Gen Fred Rwigema, avuga ko yarashwe mu masaha y’igitondo ahagana isaa kumi n’ebyiri n’igice.

Ruvusha ati ” Icyo gihe nari body guard (uwarindaga) wa Rwigema. Tuza ku itariki ya 2 mu gitondo, ex-far yamenye ko twahateye tariki ya 1 iraza ijya ahantu bita Nyabwishongwenzi,… twatangiye kuzamuka umusozi, tugeze hejuru Late (Nyakwigendera Rwigema) aratubwira ati ‘ntabwo ndibugume hano, reka njye hejuru ahantu hirengereye dushobore gu-kominiketinga (coummuniquer) kugira ngo mbashe kuyobora urugamba, abari iburyo bwanjye n’ibumoso bwanjye mbikurikirane neza.’

Tugitunguka ruguru hariya, twari abasirikare bake cyane twari nka batandatu turi kumwe nawe, abandi bose bari hano hasi, hatunguka imodoka y’ijipe ya ex-far, abari mu Rwanda murazizi imodoka z’amajipe ex-far yagiraga zariho imbunda hejuru, imbunda igeze hano yarashe nk’amasasu nk’atandatu.., abari hano bahita bayirasa, muri ayo masasu ni ho havuye rimwe rifata Late Rwigema.

Ryamufashe ku masoso ritunguka hano inyuma, tuguma hano hejuru mu by’ukuri tuhamara n’umwanya. icyo gihe yaravuze ngo ndarashwe ntarindi jambo yongeyeho, jye ubabwira nari kumwe nawe.”

Ruvusha avuga ko byakomeje kugirwa ibanga mu rwego rwo kwirinda guca intege na morali abasikikare, maze bamushyingura hafi aho babanje kwereka umufasha we umurambo wa Rwigema.

Mbere y’uko ashyingurwa i Kagitumba, habanje kwerekwanwa uburyo yarashwemo, ndetse n’umugore we icyo gihe akaba yari ahari mu rwego rwo gukuraho urujijo rw’ibyo abantu bakekaga ko Gen Fred Rwigema yaba yarishwe biturutse ku gusubiranamo kw’abari ingabo za RPF, akaba yarashyinguwe Kagitumba tariki 25 Ukwakira 1990.

Ku itariki ya 4 Ukwakira 1990, nibwo muri Kigali haraye humvikana urusaku rw’imbunda. Benshi mu banyarwanda batangiye guhohoterwa no gutotezwa bavuga ko bafitanye isano n’intambara yashojwe mu gihugu n’Inkotanyi.

Izari ingabo za APR mu gihe mu burasirazuba n’amajyaruguru by’u Rwanda urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rurimbanjije hagati y’ingabo za FAR na APR, mu gihugu hagati ibintu ntago byari byoroshye kuri bamwe, aho za kasho za Komini, Gereza na Burigade ndetse n’amasitade, byari byuzuye abantu bafashwe bagafungwa bitwa ibyitso by’inyenzi zateye u Rwanda.

Muri iki gihe mu gihugu hose hashyizweho ibihe bidasanzwe by’umukwabu nk’igihugu kiri mu ntamabara.

Tariki ya 03 Ukwakira 1990, mu murwa mukuru wa Kigali ndetse no mu gihugu hose habaye ibikorwa byo gushyingura imitumba, nk’ikimenyetso cyo kwishma, aho ubutegetsi bwa Habyarimana bwishimiraga urupfu rw’uwari Umukuru w’Ingabo z’Inkotanyi Gen. Maj Fred Rwigema.

Uru rugamba rwaje gukomezwa na Gen Maj Paul Kagame [Perezida wa Repubulika ubu]. Yahamagawe aho yigaga muri Amerika. Akigera ku rugamba yazanyr uburyo bushya bwo kurwana no guha inama abasirikare zatumye tariki ya 4 Nyakanga 1994 ingabo za FPR Inkotanyi zibohora igihugy ndetse zigahagarika jenoside yakorerwaga abatutsi.

Ntakirutimana Deus