November 7, 2024

Kamonyi: Abahinga umuceri bararira ayo kwarika nyuma yo guhomba miliyoni 100

Abahinzi ba Koperative CODARIKA AMIZERO ihinga umuceri mu murenge wa Musambira mu gishanga cya Gatimbazi bararira ayo kwarika nyuma yuko ibiza bibahombeje akayabo k’amafaranga bari barashoye mu buhinzi bw’umuceri.

Aba bahinzi bahinga umuceri mu gishanga cya Gatimbazi gihuriweho n’imirenge ya Musambira na Karama mu karere ka Kamonyi, baravugako ko ibiza byo muri uyu mwaka byabahombeje amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 100 bari barashoye mu buhinzi bw’umuceri.

Nyiramuhanda Claudette, umuhinzi w’umuceri muri iki gishanga akaba n’umunyamuryango w’iyi koperative, avuga ko imvura yaguye uyu mwaka yabateje igihombo gikomeye.

Ati “Ibiza byaratuzonze muri iki gishanga, imvura yaraguye isuri iraza yorosa imiceri, ugasanga amazi yaduteye ibintu yabimaze, Twagerageje gutega n’imifuka ariko biranga biba iby’ubusa, twifuza ko leta yadutera inkunga byibura tukubaka ingomero kuburyo byadufasha gutangira amazi aturuka mu misozi yose”.

Umuyobozi w’iyi koperative Uwiragiye Jean Marie Vianney, avuga ko kuva muri Mata uyu mwaka Ibiza byabahombeje arenga miliyoni ijana.

Ati “Iki gishanga cya Gatimbazi ibiza byaratwibasiye muri iki gihe cyi hinga turi kurangiza, kuva mu kwezi kwa kane ndetse n’ukwa gatanu twarahombye bikabije, umusenyi waraje wiroha mu muceri wacu ku buryo n’ayo twashoye yose yahatikiriye”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibiza byabahombeje umuceri ubarirwa muri toni zigera muri 2,500; zibarirwa mu mafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni 100.

Aba bahinzi kandi bavuga ko babonye ubufasha bubongerera ubushobozi bwo gufata amazi aturuka mu misozi ikikije iki gishanga, bakomeza ubuhinzi bwabo cyane ko aribwo bubatunze.

Bakaba bifuza inkunga ya leta yabafasha gutunganya iki gishanga ku buryo bwabafasha guhangana n’ibiza.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirirje, ushinzwe iterambere Tuyizere Thadee, avuga ko bashyize imbaraga mu gukangurira abaturage bose gushyiraho ibigega bifata amazi ku mazu yabo. Kandi bazakomeza gukorera ubuvugizi aba bahinzi b’umuceri kuburyo bazabona abaterankunga kuko akarere nta bushobozi buhagije gafite bwogufasha iyi Koperative.

Aragira ati “Twafashe ingamba zo gutoza abaturage gufata amazi y’imvura,cyane ko ubukana bwayo bwaturutse kuba batagifata ayo mazi, turi kubakangurira gushyira ibigega ndetse n’ibyobo bifata amazi ku nzu zabo, banacukura imirwanyasuri banayisibura. Turi kugerageza kuganira n’abaterankunga ngo turebe ko abantu bose bagwiririwe n’ibiza babona ubufasha bw’ibanze kuko akarere nta bushobozi dufite bwo gufasha abantu bose bagwiririwe n’ibiza”.

Iyi Koperative CODARIKA AMIZERO, ifite abanyamuryango bagera ku 1086, bose bahinga umuceri muri iki gishanga bakawugemura ku ruganda rwa Mukunguri mu murenge wa Mugina muri aka karere ka Kamonyi.

Jean Aime Desire Izabayo